Kwamamaza

UBUTABERA

Ntimuzagera ku miyoborere myiza mu gihe mu bo muyobora hari ababitse agahinda - Min Busingye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ntimuzagera ku miyoborere myiza mu gihe mu bo muyobora hari ababitse agahinda - Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yasabye abahesha b’inkiko gukora neza

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yasabye abahesha b’inkiko bashya gushyira mu bikorwa inshingano barahiriye zo kurangiriza imanza ku gihe kugira ngo barinde abaturage agahinda gatuma babona ko nta miyoborere myiza ihari.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kurahiza aba bahesha b’inkiko ndetse na ba noteri wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/06/2016. Minisitiri yabwiye aba bahesha b’inkiko ko aribo nkingi y’imiyoborere myiza igeza igihugu ku iterambere rirambye.

Minisitiri Busingye yabibukije ko umuturage atababonamo abayobozi beza mu gihe afite agahinda ko kudaheshwa ibye yatsindiye.

Agira ati:”Ntabwo muzigera mugeza iki gihugu ku miyoborere myiza mu gihe mu bo mushinzwe kuyobora umunsi ku munsi hari ababitse agahinda ko kudahabwa ibyo batsindiye bakaba batabona ubibahesha kandi bagahora aho ngaho mugihirahiro, ntubibime nta n’ubwo ubibahesheje, abo ntibazigera babashima ko muyobora neza.”

Minisitiri Busingye yabwiye aba bahesha b’inkiko ko uwatsinze bagomba kumuhesha ibyo yatsindiye kandi akabibona mu gihe kitarambiranye.

Yabasabye guca abigira indakoreka ntibatange ibyo batsindiwe mu manza kuko bizatuma bigira indakoreka no zindi gahunda za Leta.

Agira ati:”Nta gihe muzaba mufite imiyoborere myiza mu gihe aho muyobora hari abaturage bigize indakoreka batsinzwe imanza bakanga kwishyura iby’abandi. Niba yinangira akanga kwishyura ibyo yatsindiwe azumva afite n’uburenganzira bwo kwigomeka no ku bindi byose asabwa n’amategeko.”


Abahesha b’inkiko n’abanoteri barahiriye kuzuzuza inshingano zabo neza

Minisitiri Busingye kandi yasabye aba bahesha b’inkiko gukangura abo bayobora kurangiza ku neza imanza baba batsinze bitabaye ngombwa ko babikora ku gahato kandi ko ibi byose nibigerwaho bazaba bageze ku iterambere rirambye. Yanasabye noteri barahiye kwiga umuco wo kwakira ababagana neza batanga serivise zinoze kandi mu bushishozi.

Mu bahesha b’inkiko barahiye uyu munsi harimo 67 batari ab’umwuga ndetse n’umwe w’umwuga. Harahiye kandi aba noteri 13 barimo umwe wo ku rwego rw’akarere ndetse na 12 bo ku rwego rw’umurenge. Ubusanzwe u Rwanda rwari rusanzwe rufite abahesha b’iniko 301 babigize umwuga ndetse n’abandi 2.630 batabigize umwuga.

Kuri aba hiyongeraho abo muri Minisiteri y’ubutabera, abo mu rwego rw’umuvunyi ndetse n’abo mu kigega cy’ingoboka.

Minisitiri Busingye yababwiye ko aba bose abaturage badakwiye kubarengaho ngo bahengere basuwe n’abayobozi bakuru b’igihugu babone kugaragaza ibibazo by’uko batabonye ubutabera uko bikwiye.

IBITEKEREZO

  • kayihura alexis Yanditse:

    NGUYU UMUMUNISITRI NAHO ABANDI BARABESHYA. NGUKU UKURI NAHO IBINDI NI AMAHOMVU.NABANDI BANYARWANDA TWUMVE NEZA IRI JAMBO RYAGAKIZA KU GIHUGU CYACU KO: Ntimuzagera ku miyoborere myiza mu gihe mu bo muyobora hari ababitse agahinda.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza