Abanyarwanda turambiwe no kumva ngo "Umushinga wizwe nabi"– Ingabire Marie Immaculee

2

Mu gihe hakomeje kugenda hagaragara ibihombo binyuranye mu mishinga ya Leta, igisubizo ku mpamvu y’ ibyo bihombo usanga akenshi gikunda kuba ari imishinga yizwe nabi. Gusa Umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane mu Rwanda Transparency International Rwanda we si ko abibona kuko avuga ko imvugo ngo uyu mushinga wizwe nabi imaze kurambirana bityo akumva ko nta we ukwiye kongera kuyikoresha.

Mu kiganiro umuyobozi wa TI Rwanda Ingabire Marie Immaculee yagiranye na Makuruki.rw, yagaragaje ko nta muntu ukwiye kuvuga ngo umushinga wizwe nabi ngo bicire aho ahubwo ko bikwiye ko abantu baba babigizemo uruhare bose bakwiye kujya babibazwa.

Ingabire yagize ati: “ Hari ijambo rwose ngira ngo abanyarwanda tumaze kurambirwa ntihazagire umuntu wongera kutubwira ngo ni umushinga wizwe nabi.”

Akomeza agira ati: “Ok fine, ninde wawize nabi? Yabajijwe ate impamvu yawize nabi? Ese nyuma yo kuwiga nabi ninde watanze uburenganzira bwo kuwushyira mu bikorwa? We se yabutanze yabanje kureba uko umushinga wizwe?”

Uyu muyobozi avuga ko iyo umushinga wizwe nabi ukaba wahomba, uba wizwe n’umuntu w’umuswa bityo rero ngo abo bantu baba bize umushinga nabi n’abandi baba babigizemo uruhare bakwiye kujya bamburwa inshingano bari bafite.

Yagize ati: “ Iyo umushinga wizwe nabi uba wizwe n’ abaswa, umuswa rero aba akwiye kureba ahandi yajya hatari aho yari ari.”

Ku bwa Madamu Ingabire ngo ikibabaje ni uko nta we yari urumva bamubwira ngo uyu yavanywe aha ajyanwa aha bitewe n’ umushinga wizwe nabi. Akavuga ko igituma Leta ikomeza guhomba akayabo biterwa n’ umuco wo kudahana no guhishirana kw’ abayobozi.

Umwe mu mishinga yahombeje benshi ariko na nubu abawugizemo uruhare bakaba batarabibazwa, ni umushinga wari ugamije gucukura amashyuza mu kirunga cya Kalisimbi wahombye umaze gutwara Leta akayabo ka miliyari 22.

Kuri uyu mushinga ababishinzwe baherutse gutangariza Makuruki.rw ko hagikorwa iperereza ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Madamu Ingabire asanga bitakagombye gufata iyi ntera yose mu gihe Inteko Ishinga amategeko ifite ubufasha bwo guta muri yombi umuntu ugaragayeho amakosa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Reka da!
    Inteko ishinga amategeko nta bubasha ifite bwo guta muri yombi abahombya leta.Iravuga gusa igatunga agatoki ariko birangirira aho!

Tanga Igitekerezo