Ntibishoboka, nta muntu ukijya muri gereza adafite dosiye-Evode Uwizeyimana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko nta muntu ufunzwe adafite idosiye ngo kuko abantu bose basigaye bafungwa bahamijwe ibyaha n’inkiko.

Ubwo yaganiraga na Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena mu cyumweru gishize, Uwizeyimana yasabwe gusobanura uburyo hari abantu abantu bagera kuri 500 bafunzwe nta madosiye nkuko byagaragajwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera Uwizeyimana Evode yavuze ko ibyo kuri ubu bidashoboka.

Yagize ati“Nta muntu ukijya muri gereza adafite idosiye,kuko ubu ng’ubu ntabwo umushinjacyaha agifunga, ntabwo umupolisi agishyira umuntu muri Gereza,ntabwo RCS ishobora kwakira umuntu utagira idosiye,ibyo ntibishoboka,umuntu wese ajyanwa muri gereza n’icyemezo cy’ubucamanza.”

Kuri iki kibazo kandi umushinjacyaha mu bushinjacyaha bukuru, NTETE Jules Marius yavuze ko abagororwa batari bafite amadosiye barenga 7000,bayabakoreye kuva mu mwaka wa 2014 kugeza 2016 .

Marius yakomeje avuga ko nyuma yo gukorera abo bantu amadosiye,basabye RCS kubabwira niba hari abadafite amadosiye maze ibaha abandi basaga 500 maze na bo barayabakorera.

ACP Jean Bosco KABANDANA,wari uhagarariye RCS muri ibyo biganiro yasobanuye ko abo bantu basaga 500 bafite amadosiye ahubwo agiye arimo utubazo ariko birimo gukemuka ku bufatanye n’ubushinjacyaha bukuru ndetse na Polisi y’u Rwanda .

Izi nzego zashimangiye ko ikibazo cy’amadosiye atuzuye kiri kuvugutirwa umuti ukemura hifashishijwe uburyo bwo kubika amadosiye n’imyirondoro y’abagororwa bose mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Emmanuel Murwanashyaka

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo