Ntawe twenda gushyira ku isoko kuko yabuze ubwishyu bw’ibyo yangije muri Jenoside-Evode Uwizeyimana

Umunyamabanga wa Leta mri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko yavuze ko ntawe bazagira icyo batwara mu gihe bigaragara ko yabuze ubwishyu bw’ibyo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ngo ikibazo kizakemuka mu buryo bwa politiki.

Yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ikiganiro yagiranye n’abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere ku birebana n’imanza za Gacaca zitararangizwa, ishyirwa mu bikorwa ry’igihano nsimburagifungo (TIG), n’ikibazo cya dosiye z’imfungwa n’abagororwa.

Muri Mata 2015 Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ko inkiko Gacaca zashoje imirimo yazo muri Kamena 2012 zaciye imanza zigera kuri 1,958,634. Imanza 1,320,554 ni zo zaciwe ku bijyanye n’imitungo, muri zo 1,266,632 ni iz’abahamwe n’icyaha bakaba barategetswe kwishyura imitungo bangije.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yavuze ko imanza 5,298 zaburiwe ubwishyu, naho izingana na 1,277 ntizujuje ibisabwa kugira ngo zirangizwe.

Umwaka ushize, Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko hari abantu bagera ku bihumbi 70 binangiye kuriha imitungo bari bakurikiranyweho n’Inkiko Gacaca.

Minisitiri Evode Uwizeyimana yavuze ko hari imanza zitararangizwa kubera ko abahamijwe ibyaha babuze ubwishyu.

Ati “ Ikibazo cy’abantu badafite ubushobozi bwo kwishyura, nacyo kirinjira muri za manza zidashobora kurangizwa kubera imiterere yazo, kuko uwo muntu waciwe ibihumbi ijana akaba atabifite ntabwo twamugurisha.Ntawe twenda gushyira ku isoko, ubwo ikibazo cye turagishyira muri bya bibazo dukwiye kuzafatira icyemezo cya politiki.Niba ushaka kurangiza urubanza, umuntu akaba adafite ubushobozi ntabwo wamugurisha nta n’ikindi wamukoresha.”

Evode yavuze ko bihaye gahunda ko uyu mwaka urangira ibibazo byose bya Gacaca birangiye, hagasigara iby’ubwoko bubiri gusa.

Ati “Mu kwezi kwa karindwi turongera kujya mu ibarura muri buri murenge, tureba ngo ikibazo gisigaye ni ikihe?Tureba niba hari urubanza rwa Gacaca rushobora kurangizwa rutararangizwa, urudashobora kurangizwa nabyo bigaragare…dutekereza ko mu mpera z’uyu mwaka, twihaye ko igihe cy’inama y’umushyikirano rwose , iyi Page ya Gacaca twayifunga mu buryo bwa burundu n’abantu bagakomeza ibindi bijyanye n’iterambere.Twihaye gahunda ko nyuma ya 2017 nta muntu waba akivuga Gacaca, uwaba akiyivuga yaba ari ushaka kwandika amateka .

Evode Uwizeyimana yavuze ko bashaka gusigarana ibibazo bibiri gusa bijyanye na Gacaca, birimo ikibazo cy’abaregwaga kwica abantu bikaba byaragaragaye ko abo bavugwaho kwica bakiriho n’imanza z’abakatiwe bari hanze y’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo