Nta gitangaza kirimo kuba tuzakorera yubire abapadiri barimo ababajenosideri – Mgr Mbonyintege

3

Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Amakuru aherutse kuvugwa mu minsi ishize ko kiliziya gatorika igiye gukorera yubile abapadiri barimo abajenosideri kuri ubu yemejwe na munsenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Mbonyintege Smaragde.

Mgr Mbonyintege yavuze ko padiri akomeza kwitwa padiri hatitawe ku kuba inkiko zaramuhamije ibyaha, ku buryo afunguwe ashobora gusubizwa ku mirimo, ndetse ngo n’iyo kiliziya imuhagaritse ntimwambura ubupadiri.

Mgr Mbonyintege yabwiye izuba rirashe ko ntawe byagakwiye gutangaza kuko amategeko ya kiliziya atandukanye n’aya Leta kandi isakaramentu ry’ubusaseridoti rikaba ari iry’ubuzima bwose.

Mgr Mbonyintege kandi yavuze ko abona kuba bazakorera yubire abakoze jenoside atari igitangaza kuko we avuga ko batazaba bahari kubera bafunzwe ikindi akavuga ko bazavuga kubyaha aba bapadiri bakoze harimo no kubasabira imbabazi ku Mana n’imbere y’abakristo.

Mgr kandi avuga ko abantu babitwara uko babyumva.

Abapadiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari ku rutonde rw’abo kiliziya izakorera yubile y’imyaka 25, ni Rukundo Emmanuel wakatiwe gufungwa imyaka 25 na Ndagijimana Joseph wakatiwe gufungwa burundu.

Ubwo umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro yatangazaga urutonde rw’abapadiri bazakorerwa yubile na Diyosezi ya Kabgayi, akandikira kuri Twitter umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis, amubwira ko bikojeje isoni, Mgr Mbonyintege uyobora iyo diyosezi yamaganye iyo baruwa avuga ko atazi uwayanditse, ariko Ndahiro ashimangira ko yayihawe n’umuntu wizewe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. birababaje nakundaga kiliziya gaturika ariko ndifuza kuyivamo kubera ibintu bakora uko ni ukudukomeretsa

  2. ariko musenyeri ibyo asobanura birumvikana kiriziya ifite amategeko igenderaho kandi isakaramentu ryubupadiri niryubuzima bwose kandi avuzeko bazabasabira imbabazi zibyo bakoze kandi bafungiye ikitumvikana niki? none se ubwo bwiyunge murumva tuzabugeraho gute tutarenze aya marangamutima .tujye dushyira mugaciro tureke guhora mubitubaka ubumwe bwabanyarwanda.

Tanga Igitekerezo