Kwamamaza

UBUTABERA

Mvuyekure wayoboraga Gicumbi yasabiwe gufungwa imyaka itanu

Yanditswe

kuya

Mvuyekure wayoboraga Gicumbi yasabiwe gufungwa imyaka itanu

Kuri uyu wa gatatu 14 Kamena 2017 nibwo Mvuyekure Alexandre wari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bizimana Jean Baptiste, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi ndetse na bagenzi babo icyenda bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

Mvuyekure, Byiringiro, na Bizimana bagaragaye imbere y’umucamanza bambaye imyenda isanzwe yambarwa n’abagororwa, bose bogoshwe umusatsi wose.

Ibyaha aba bashinjwa harimo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gukora umuhanda w’amabuye uri mu mujyi w’akarere ka Gicumbi, icyaha cyo kwishyura imirimo itari iri mu masezerano yo gukora umuhanda, n’icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta.

Ubushinjacyaha kandi bubashinja kutarangiza ibikorwa byari biri mu masezerano yasinywe hagati ya Rwiyemezamirimo n’akarere bakishyura ibitari biri mu masezerano.

Abaregwa bireguye bavuga ko ibirego baregwa nta shingiro bifite kuko amafaranga bashinjwa kurigisa yakoze umuhanda kandi uwo muhanda ukaba ukoreshwa akaba ari ho bahera bavuga ko bagomba kugirwa abere.

Byiringiro, Mvuyekure na Bizimana bakomeje bavuga ko rwiyemezamirimo akimara kurangiza imirimo ye yasabye ko yishyurwa ku bikorwa yari yakoze bitari mu masezerano batamwishyura agakura amabuye yari yashyize mu muhanda.

Bamaze kubona ko rwiyemezamirimo ashaka kubarega bateguye inama njyanama y’akarere bigira hamwe uburyo bamwishyura amafaranga ye. Iyi nama bateguye akaba ari yo ubushinjacyaha bubashinja gucura umugambi wo kurigisa no kunyereza umutungo wa Leta.

Ubushinjacyaha bwasabiye Mvuyekure Alexandre na Bizimana Jean Baptiste igifungo cy’imyaka itanu ndetse n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda naho Byiringiro Fidele asabirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Mu bandi basabiwe ibihano bitandukanye harimo Tabaruka Dieudonne wari umuyobozi ushinzwe umutungo (DAF) na Kagwene Viateur bakaba basabiwe igifungo cy’imyaka 12 n’ihazabu ya miliyoni umunani.

Abacamanza bamaze kumva ibirego n’imyiregurire y’abaregwa bavuze ko imyanzuro y’urubanza izasomwa ku itariki 22 Kamena 2017.

Patrick Rurinda

IBITEKEREZO

  • Kn merci Yanditse:

    Mbega abayobozi!!!!!!

  • Damour Yanditse:

    Mbega ngo amabuye yari kuyakura mumuhanda! Nonese kuki mwemeye kubimwishyura bitari mu masezerano?

  • Chantal Yanditse:

    Arikose Mana ibi ni ibiki koko?Cyokora isi ntisakaye

  • Chantal Yanditse:

    Arikose Mana ibi ni ibiki koko?Cyokora isi ntisakaye

  • Vito Yanditse:

    Ahaaa! Ark noneho ndumwiwe kbs! kuba mu mahanga bituma umuntu atamenya amakuru pe! burya koko isi ntisakaye!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza