Kwamamaza

UBUTABERA

Mvuyekure wahoze ayobora Gicumbi yagizwe umwere ahita arekurwa

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Mvuyekure wahoze ayobora Gicumbi yagizwe umwere ahita arekurwa

Mvuyekure Alexandre wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi we n’abandi bane bagizwe abere, urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi ruhita rutegeka ko barekurwa.

Mvuyekura yaregwaga mu rubanza n’abandi 12 bashinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gukora umuhanda w’amabuye uri mu mujyi w’akarere ka Gicumbi, icyaha cyo kwishyura imirimo itari iri mu masezerano yo gukora umuhanda, n’icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta.

Umucamanaza asoma uru rubanza kuri uyu wa Kane, yavuze ko Mvuyekure Alexandre wari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bizimana Jean Baptiste, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi na Nsengiyumva bahita barekurwa kuko ibyaha bitabahama.

Mu bandi bagizwe abere harimo Twagiramungu Emmanuel, Havugimana Ferdinand na Higiro Damas.

Ubucamanza kandi bwahamije Tabaruka Dieudonne, Kagwene Viateur, Bizimungu Jean Bosco na Mukankuranga Veneranda icyaha cyo Kurigisa umutungo wa Leta bakaba bahanishijwe igifungo cy’imyaka 4 ndetse no kwishyura miliyoni 6.885.812 z’amafaranga y’u Rwanda.

Patrick Rurinda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza