Kwamamaza

UBUTABERA

Mvuyekure Alexandre wayoboraga Gicumbi na bagenzi be bagejejwe mu rukiko

Yanditswe

kuya

Mvuyekure Alexandre wayoboraga Gicumbi na bagenzi be bagejejwe mu rukiko

Kuri uyu wa kane 01 Kamena 2017 nibwo Mvuyekure Alexandre wari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na BIZIMANA Jean Baptiste, Perezida w’inama njyanama y’akarere bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

Ibyaha aba bashinjwa harimo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano,n’icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta.
Ubwo bamaraga gusomerwa imyirondoro babajijwe niba ibyo baregwa babyemera bose barabihakana.

Iki cyaha bagikurikiranweho ari abantu icyenda ariko batunguwe no kugera mu rukiko bagasanga babaye cumi na babiri ari na yo ntandaro yo kudatangira urubanza mu mizi kubera ko batatu mu bo bareganwa batari bahari.

Ubushinjacyaha bukaba bwasabye ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa ikindi gihe bumaze gutumiza Higiro Damas, Bizimungu Jean Bosco na Mukankuranga Veneranda nabo bakekwaho ubufatanyacyaha.

Ubu busabe bw’ubushinjacyaha ntibwavuzweho rumwe n’abaregwa aho kuri bo basabaga ko babubarana bataburana barekurwa bakazaburana bari hanze nka bagenzi babo.

Nyuma y’umwiherero w’abacamanza bavuze ko urubanza rusubitswe rukazaburanishwa ku itariki ya 14/06/2017 isa mbiri za mu gitondo aho bazaburana bari kumwe na bagenzi babo batari babonetse muri uru rubanza.

Patrick Rurinda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza