Mugambira ushinjwa gushora abakozi ba Hoteri ye mu busambanyi yakatiwe by’agategenyo

1

Ibyaha Mugambira ashinjwa bivugwa ko byakorerwaga muri iyi hoteli ye iri mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba

Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwakatiye Mugambira Aphrodis ufite Hotel izwi nka "Golf Eden Rock" igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mu gihe iperereza ryimbitse rizakomeza gukorwa ku byaha ashinjwa byo gushora abakozi be mu busambanyi.

Urubanza rwa Mugambira Aphrodis ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwaburanishijwe kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2016, umwanzuro w’uru rubanza ukaba wasomwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016.

Uru rubanza rwasubitswe inshuro ebyiri dore ko rwagombaga kuburanishwa kuwa kabiri tariki 9 Kanama, rukaza kwimurirwa kuwa gatatu tariki 10 Kanama uyu munsi ugeze na bwo rwimurirwa ku wa kane tariki 11 Kanama 2016.

Ni urubanza rwabereye mu muhezo hashingiwe ku kuba ibyaha Mugambira ashinjwa bishobora kugira ingaruka mbi ku bucuruzi bwe kandi atarahamwa n’icyaha ndetse no kuba ibyaha uyu munyemari ashinjwa bishobora kuvugirwamo amagambo ajyanye n’imibonano mpuzabitsina ashobora gutokoza umuco nyarwanda bityo akaba atavugirwa mu ruhame.

Umunyemari Mugambira Aphrodis ashinjwa n’abakozi bo muri Hoteli ye ndetse n’abahakoze kubashora mu ngeso y’ubusambanyi ku ngufu yitwaje ko ari umukoresha wabo.

Bamwe mu bakozi n’abahoze bakora muri iyi hoteli bagiye bagaragaza ko umukoresha wabo Mugambira yagiye yirukana bamwe mu bakozi bakoraga muri Hoteli ye abaziza kuba banze kuryamana n’abagabo babaga babwiwe na Mugambira ko ari bubahe abakobwa bo kubaraza.

Kubera kwirukanwa nta nteguza ndetse ntibanahabwe imishahara bakoreye kandi bazira akarengane, ngo byatumye umwe mu birukanywe muri iyi hoteli yandikira ubuyobozi bw’akarere ka Karongi abusaba kumurenganura no gukurikirana ibibazo biri muri iyi hoteli byo kugurisha abakobwa bahakora.

Abandi na bo babonye bararenganye batangira kugana itangazamakuru kugirango ribakorere ubuvugizi bahabwe uburenganzira bw’abakozi n’ubw’ikiremwamuntu muri rusange.

Mu kwiregura kwe, Umunyemari Mugambira ntiyigeze yemera ibyo ashinjwa ahubwo yireguye ahakana ibyo kuba yarashishikarizaga akanahatira abakobwa akoresha gukora uburaya akemeza ko abamushinja bamubeshyera bagamije kumuharabika.

Mugambira yari yahaye urukiko icyifuzo cyo gukurikiranwa adafunze ndetse akanatanga ingwate y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse akanatanga umwishingizi ariko ubusabe bwe bwimwe agaciro kuko ngo hari impungenge zuko aramutse arekuwe yakwica iperereza bityo urukiko rwanzura ko akatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza ku byaha ashinjwa.

Mugambira amaze icyumweru n’umunsi umwe atawe muri yombi kuko kuwa kane w’icyumweru gishize ari bwo yatawe muri yombi. Urukiko rwabwiye Mugambira ko ahawe iminsi itanu yo kujuririra icyemezo yafatiwe n’urukiko.

Icyaha Mugambira Aphrodis ashinjwa cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya gihanwa n’ingingo ya 206 yo mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’umwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Soma inkuru yabanje: http://makuruki.rw/UMUTEKANO/article/Karongi-Nyiri-Hotel-Golf-wavuzweho-gucuruza-abakobwa-akoresha-yatawe-muri-yombi?var_mode=calcul

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo