Mu rukiko, Sano wayoboraga WASAC yatanze murumuna we ngo amubere ingwate

2

Uyu ni James Sano wahoze ari umuyobozi mukuru wa WASAC

Mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, umushinjacyaha yasabiye Sano James wayoboraga WASAC gufungwa by’agateganyo bubw’ibyaha aregwa byo gusesagura umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko Sano asaba kuburana adafunze ndetse anatanga murumuna we ngo abe ingwate ye

Kuri uyu wa 14 Nzeri, nibwo Sano James wayoboraga wayoboraga Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG).

Aba bagabo bombi bakurikiranweho ibyaha byo gusesagura umutungo wa Leta, no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Sano ariwe wateye igihombo cya 945 504 000 WASAC yakoresheje mu gukodesha inzu imaze imyaka itatu ikoreramo, hari kandi gutanga amasoko yo gukwirakwiza amazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatuma bamwe mu baturage batagerwaho n’amazi bari bagenewe.

Mu kugaragaza ingaruka zatewe no gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko, Umushinjacyaha yagaragaje ko hari n’abaturage bariwe n’ingona bagiye gushaka amazi mu bishanga kandi bakagombye kuba barabonye amazi.

Sano we yahakanye ibyaha ubushinjacyaha bumurega avuga ko ari akagambane yagiriwe n’abo bakoranaga kuko ngo yasinyaga ku byemezo byafashwe n’inama y’abayobozi ahubwo we akavuga ko kudasinya kuri ibyo byemezo kandi byemejwe n’inama y’ubuyobozi bw’ikigo ari byo byari kuba amakosa.

Ubushinjacyaha bwamusabiye kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo akaburana afunzwe ariko avuga ko adakwiye kuburana afunzwe kuko nta gahunda afite yo gutoroka. Mu guhamya ko adashobora gutoroka yatanze murumuna we witwa Taratibu Japhet ngo abe ingwate ye afungurwe.

Taratibu na we yabyemeye avuga ko Sano natoroka azishyura ibyo akurikiranweho byose kuko afite inzu ebyiri zifite agaciro ka Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’imodoka ebyiri.

Ku rundi ruhande, Emmanuel Kamanzi nawe wafatiwe rimwe na Sano yashinjwe kuba yagiranye amasezerano na kompanyi yo kugura amapoto 1 000 y’amashanyarazi ariko 400 muri yo akaza afite ibibazo kandi barishyuye 90% bya yose.

Uyu Kamanzi kandi arashinjwa kugura ibikoresho by’amashanyarazi ntibikoreshwe kuko bidakoreshwa mu Rwanda kandi nyamara ngo Kamanzi yari azi neza ko bitazakoreshwa, kuri ibi hiyongeraho ibindi bikoresho byaguzwe kandi hari ibindiu bigipakiye mu bubiko bigatuma bimwe bidakoreshwa.

Gusa Kamanzi we avuga ko ibi nta cyaha abibonama kuko yajyaga kubigura byemejwe na MINECOFIN na MININFRA

Yarezwe kandi gukoresha imodoka y’akazi n’abakozi b’ikigo yari ayoboye mu bikorwa by’inyungu ze.

Kamanzi kandi araeganwa na Niyibizi bakoranaga muri EDCL kuba baratumye sitatiyo nto y’amashanyarazi yubatswe i Rulindo itwara amafara y’umurengera bitewe nuko bahinduye aho yari kubakwa, bo bakavuga ko byatewe nuko umuturage wari kwimurwa ahari hagenwe yanze kuhimuka.

Ibi byose bifatwa nko gusesagura umutungo wa Leta.

Imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba bose uzasomwa kuri uyu wa 15 Nzeri 2017.


Emmanuel Kamanzi wayoboraga EDCL

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. hhhhaa ngo gutangaho murumunawe igwate?icyaha nigatozi nareke ubutabera bukore akazi kabwo

  2. haaa ngo yatanzeho murumunawe ingawate? icyaha nigatozi nareke ubutabera bukore akazi kabwo

Tanga Igitekerezo