Mu rukiko, Evode Imena yashinjwe guha isoko sosiyete ya baringa, ahita yerekana nimero yanditseho muri RDB

Kuri uyu wa Gatanu urukiko rukuru rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha bujuririramo icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungura by’agateganyo Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru Imena avugiye ko yaje atiteguye, kuri uyu wa Gatanu yaje yiteguye ndetse atangira yisobanura ku byaha ashinjwa birimo itonesha n’ikimenyane mu gutanga amasoko ya Leta.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Imena akekwaho bikomeye ku buryo atakabaye afungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwatanze urugero rwa Sosiyete yitwa Nyaruguru Mining yasabye gucukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyaruguru ubwo Imena yari akiri umuyobozi, nyamara ngo Imena yanga ko ihabwa isoko kandi yari yujuje ibyangomwa.

Imena Evode yavuze ko iyi sosiyete yanditse isaba uburenganzira ariko bagasanga itujuje ibisabwa kuko aho yasabiraga gucukura yari yaratangiye kuhacukura mbere itarabona uburenganzira.

Ngo icyo gihe uwari Minisitiri w’Umutungo kamere Stanislas Kamanzi yandikiye iyo sosiyete ayisaba kwishyura ibirarane by’imisoro bari barimo ndetse bakanasubiranya ibidukikije bari barangije ubwo bacukuraga kandi batarahabwa uburenganzira.

Iyo sosiyete ngo ntabwo yigeze ikora ibyo bayisabye, ahubwo nyuma y’amezi atandatu akanama kari gashinzwe amasoko kazanye dosiye ya Nyaruguru Mining yongera gusaba isoko, ariko Imena yanga gusinya ngo kuko ibyo bari bayisabye mbere itari yabyujuje.

Ngo Imena yahise abiganiraho na mugenzi we wari Minisitiri, Kamanzi Stanislas bongera gusanga iyi sosiyete itujuje ibisabwa kugirango ihabwe uburenganzira.

Imena yakomeje avuga ko Nyaruguru Mining yajuririye na Minisitiri w’Intebe, nyamara nawe asuzumye asanga iyo sosiyete itemerewe guhabwa iryo soko nawe ayisaba kubanza gutunganya ibyo yasabwe.

Iryo soko ryahawe sosiyete yitwa Mwashamba Ltd y’uwitwa Mwashamba Anastasie, ariko ubushinjacyaha bukavuga ko iyo sosiyete ari baringa, itabaho.

Kampani ya Mwashamba yari yabanje kwangirwa guhabwa uburenganzira bwo gushakashaka amabuye y’agaciro mu isambuye yayo iri i Ndakwa mu Karere ka Nyaruguru ibwirwa ko n’ubwo yujuje ibisabwa ariko aho yakira uburenganzira ari mu mbago za Nyaruguru Mining.

Evode yavuze ko iyi sosiyete yari yangiwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere ariko ngo cyarayirenganyaga kuko Nyaruguru Mining itari kugira imbago kandi itarahawe uburenganzira.

Evode avuga ko bahise basesa icyo cyemezo cyima uburenganzira Mwashamba.

Mu kwiregura, Imena yahise asomera urukiko nimero iyo sosiyete ya Mwashamba yanditseho mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ari nacyo gishinzwe kwandika ubucuruzi.

Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko Evode Imena yongeye gukora ibyaha aha isoko ryo gukora ubushakashatsi ahakekwaga amabuye y’agaciro sosiyete JDJ ya Diane na Jovia, abagore b’abagabo Kayumba Francis na Kagabo Joseph bakoranaga na Imena muri Minisiteri y’Umutungo kamere.Abo bagabo nabo baregwa mu rubanza rumwe na Evode.

Ikindi ngo iyo sosiyete nyuma yo guhabwa isoko bahise bayihindurira beneyo ihabwa Namara Innocent na Ntaganda Emmanuel. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byakozwe nyuma y’uko bari bamaze kubona ko bizabakoraho kuko banyiri iyi kampani bari abagore b’abakozi b’ikigo cy’umutungo kamere, kandi ko bari bagize uruhare mu kuyishinga no kuyiha isoko bitwaje akazi bakora

Imena yavuze ko iyo sosiyete yahawe isoko yari yujuje ibyangombwa, kandi ngo we ntabwo yabaga azi ba nyiri sosiyete kuko hari abatekinisiye babaga bashinzwe gusuzuma ibyo, ngo we icyo yarebaga nuko bikurikije amategeko.

Ikindi kandi ngo ikigo cy’umutungo kamere cyari gifite abakozi 400 mu gihe Minisiteri ishinzwe umutungo kamere yari ifite abakozi 40 bityo ngo ntiyari kumenya buri wese uwo bashakanye.

Kuba JDJ yaramaze guhabwa isoko igahita igurishwa, Imena yavuze ko atari amakosa ngo kuko mu bucuruzi biremewe ko sosiyete imwe igurwa n’indi igihe bya nyirazo babishatse.

Evode yasabye ko urukiko rukuru rumufungura by’agateganyo nkuko urukiko rwisumbuye rwabikoze, ngo kuko nta mpamvu abona yatuma aburana afunzwe.

Kayumba Francis na Kagabo Joseph nabo baregwa itonesha bitwaje akazi bari bafite bagaha isoko kampani y’abagore babo, bavuze ko batari bemerewe gufata ibyemezo bitanga amasoko ariko kandi ngo nta n’itegeko ryabuzaga abagore babo guhatanira isoko.

Ababuranyi bombi kimwe n’ababunganira basabye urukiko kubarekura kuko bafite aho batuye hazwi kandi ko bageze mu gihe cyo gukorera igihugu bityo ngo babarekura iperereza rigakomeza bari hanze.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwafunguye by’agateganyo Imena Evode, rufunga by’agateganyo Kayumba Francis na Kagabo Joseph.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo