Minisitiri Tugireyezu yasabye abagize NURC kuba intangarugero z’ubumwe n’ubwiyunge

1

Ministiri muri Perezidansi ya Repubulita y’u Rwanda yasabye abakozi n’abakomiseri ba komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) kuba intangarugero baba ishusho nziza y’ubumwe n’ubwiyunge mu kazi kabo ndetse n’aho batuye.

Mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2016 wahuje abakozi n’abakomiseri ba komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) mu rwego rwo gusinyana amasezerano hagati y’iyi komisiyo n’Urugaga rw’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Minisitiri muri Perezidansi ya Repuburika y’uRwanda Venantie Tugireyezu yasabye abakozi n’abakomiseri kuba ishusho nziza y’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye.

Byinshi byibanzweho muri uyu mwiherero harimo kureba aho iyi komisiyo ivuye ndetse naho igeze mu gusakaza amatwara y’ubumwe n’ubwiyunge no gusinyana amasezerano hagamijwe imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa.

Perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana mu kiganiro yatanze, yavuze ko intego y’umwiherero ari uguhura bakisuzuma bakareba aho bagomba gushyira imbaraga hashingiwe ku nama bagirwa n’abaturage n’abafatanyabikorwa nyuma bagahindura ingamba mu rwego rwo gukuza amajyambere y’ubumwe n’ubwiyunge kuri buri rwego.

Yagize ati: "uyu mwiherero twawuteguye kuko ari ngombwa kugira ngo twisuzume aho tugeze mu rwego rwo gukuza amajyambere y’ubumwe n’ubwiyunge."

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba yavuze ko bishimira urwego bagezeho mu gusakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ndetse bakaba barahereye muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge kuko batari gutanga ibyo badafite aho bahereye ku kwigisha gahunda ya Ndi umunyuarwanda muri iyi komisiyo kuko hari igihe habonetse ibibazo muri iyi komisiyo ariko kuri ubu bakaba barabirwanyije.

Yagize ati: "ubumwe n’ubwiyunge twabutangiriye muri iyi komisiyo, hari igihe twigeze gukora gahunda ya ndi umunyarwanda kuko muri iyi komisiyo higeze kubamo ibibazo gusa kuri ubu biciye mu bumwe n’ubwiyunge twarabikemuye."

Ndayisaba kandi yakomeje avuga ko nk’urwego rutanga raporo muri Perezidansi ya Repuburika biteguye gukora bagaharanira kugera ku bumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 100 ku ijana aho bazajya bakorana n’abafatanyabikorwa babo mu gusakaza ubumwe n’ubwiyunge barwanya ruswa n’akarengane, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibindi.

Benshi mu batanze ibitekerezo bagiye basaba ko uru rwego rwakongererwa ubushobozi harimo n’ingeno y’imari ikiri ku rwego rwo hasi ari na byo bituma batabasha kugera hose mu gusakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ministiri muri Perezidansi ya Repuburika Venantie Tugireyezu mu kiganiro yatanze ku mikorere n’imikoranire yasabye abakomiseri n’abakozi b’iyi komisiyo gukoresha ikizere bagiriwe na Perezida bahabwa iyi komisiyo bagakorera mu mucyo, bubahana ndetse bakanoza imikoranire myiza n’izindi nzego birinda ko bagongana ndetse bagakorana na za komisiyo n’inzego zifite aho zihurira n’iyi komisiyo mu rwego rwo koroshya isakara ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Yavuze kandi ko bagiye gukorera ubuvugizi iyi komisiyo mu rwego rwo gukuraho imbogamizi bahura nazo gusa abasaba ko bakwishakamo ibisubizo mu rwego rwo gufasha igihugu kugera ku bumwe n’ubwiyunge no kuba urugero nyarwo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Muri uyu mwiherero kandi habayemo gusinyana amasezerano hagati ya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda mu rwego rwo kongera abafatanyabikorwa mu gukuza ubumwe bw’abanyarwanda harimo kwerekana uruhare rw’ihuriro ry’imitwe ya politike mu kuzamura ubumwe n’ubwiyunge nk’urwego rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo