Kwamamaza

UBUTABERA

Busingye yasobanuye icyatumye Perezida Kagame ababarira abana bari bafunze batsinze ibizamini

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Busingye yasobanuye icyatumye Perezida Kagame  ababarira abana bari bafunze batsinze ibizamini

Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababariye abana bari barakatiwe ariko bakaba baratsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa 2016.

Ni amakuru yakiriwe neza haba mu banyarwanda no mu miryango y’abo bana, icyakora uretse kuba abyemererwa n’Itegeko, ntabwo mu byemezo by’iyo nama y’abaminisitiri hagaragayemo impamvu Perezida yahaye imbabazi abo bana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutabera ari nawe usaba Perezida gutanga imbabazi rusange ku mfungwa, yasobanuye ko icyatumye abo bana babarirwa ari uko bitwaye neza muri gereza, by’umwihariko bakigana umwete kugeza aho batsinze kandi ubusanzwe nta gahato gashyirwa ku mfungwa ngo yige.

Yagize ati “Kuwa Gatanu nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abana bari bafunze…ku bihano bitandukanye ariko bakaba baragaragaje kwitwara neza, by’umwhariko bakaba barakurikiye gahunda z’amashuri Minisiteri y’uburezi ishyiraho, hanyuma mu kizamini bakaba baratsinze neza.”

Yakomeje agira ati “Perezida yabahaye imbabazi kugirango bakomeze amashuri yabo kugirango batayatakaza kubera ko bagaragaje imyitwarire myiza ari abana bato. Ubundi muri gereza umuntu ntabwo ahatirwa kwiga , kuba rero ubwabo bariyemeje kwiga bagashyiraho umwete bagatsinda neza, twese nk’abanyarwanda ni ibintu bidushimisha.”

Busingye kandi yavuze ko kubabarira abo bana biri no mu muco wa Perezida Kagame wo guteza imbere urubyiruko mu mpande zitandukanye.

Mu bana 11 bari bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bafungiye muri gereza ya Nyagatare, barindwi muri bo babashije gutsinda ku rwego rwo hejuru, naho muri batanu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, babiri nibo batsinze neza.

Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Perezida Kagame yari yahaye imbabazi abagore n’abakobwa 62 bari barakatiwe bazira icyaha cyo gukuramo inda.

Inkuru bijyanye:Perezida Kagame yahaye imbabazi abana bari bafunze ariko batsinze neza ibizamini bya Leta

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza