Kwamamaza

UBUTABERA

Minijust yasabye itangazamakuru kwitondera inkuru z’abataka iyo umuhesha w’inkiko yabasohoye mu nzu

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Minijust yasabye itangazamakuru kwitondera inkuru z’abataka iyo umuhesha w’inkiko yabasohoye mu nzu

Uyu muryango wari wasohowe mu nzu kuko waguze imitungo y’uwari watsinze mu rubanza bikaba ngombwa ko bahateza cyamunara, Photo Makuruki

Minisiteri y’Ubutabera irasaba itangazamakuru kwigengesera igihe rikorera ubuvugizi abakuwe mu byabo n’umuhesha w’inkiko kubera imanza baburanye bakazitsindwa bagategekwa kwishyura.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minijust ushinzwe itegeko Nshinga n’andi matageko Evode Uwizeyimana, mu minsi ishize ubwo yasobanuriraga abasenateri bagize komisiyi ya politiki n’imiyoborere myiza ku bibazo birebana n’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca.

Evode yasabye abanyamakuru kujya bitondera inkuru zikorwa ku baterejwe ibyabo n’umuhesha w’inkiko, ngo kuko hari ubwo bikorwa bagaragaza ko uwaterejwe ibye yarenganyijwe hirengagijwe ko n’uwamutsinze mu rubanza yari yarenganye.

Yagize ati “Iyo urubanza rw’umuntu rutarangiye uba wamuhaye ubutabera butuzuye.Namwe mu itangazamakuru, mukwiye kujya mureba hari ibibazo bibaho, umuntu bamusohora hanze cyangwa bajya kurangiza urubanza bikitwa akarengane.Noneho ukibaza ngo wa wundi we watsinze urubanza ntirurangizwe, we akarengane ke mukavugaho iki?Rimwe na rimwe ugasanga ni ibintu byagiye mu itangazamakuru bikumvikana uko bidakwiye kumvikana.”

Umwaka ushize, Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko hari abantu bagera ku bihumbi 70 binangiye kuriha imitungo bari bakurikiranyweho n’Inkiko Gacaca.

Minisitiri Evode yavuze ko abayobozi b’inzego zibanze kurangiza imanza bigiye gushyirwa mu mihigo, utageze kubyo yiyemeje abibazwe.

Ati “Twasabye ko ibijyanye no kurangiza imanza nabyo bijya mu mihigo y’abayobozi b’inzego z’ibanze , hanyuma ndetse umuhigo wafashe mu rwego kurangiza imanza utarawukoze ku gihe ubibazwe nk’ibindi bintu utashoboye gukora utanagaragaza impamvu.”

Minijust iherutse gutangaza ko uyu mwaka wa 2017 urangirana n’ibibazo bya Gacaca birimo n’ibyo by’imanza zitararangizwa.

IBITEKEREZO

  • rukundo Yanditse:

    none se ntihari ighe baba barenganyijwe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza