Kwamamaza

UBUTABERA

Minijiust yibukije ko umwana wakoze icyaha intambwe ya mbere atari ukumufunga

Yanditswe

kuya

Minijiust yibukije ko umwana wakoze icyaha intambwe ya mbere atari ukumufunga

Umunyamabanga Uhoraho muri Minijust, Isabelle Kalihangabo

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera Isabelle KALIHANGABO yatangaje ko ubutabera bw’abana bugomba kugendera ku ihame ryo kunga hatagamijwe guhana gusa.

Ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017 yahuje Minisiteri y’ubutabera n’abavoka ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubutabera bw’abana.

Iyi nama yari igamije gusuzumira hamwe uko ubufasha buhabwa asbana mu bya mategeko buhagaze.

Mu kiganiro yatanze , Madamu Kalihangabo yavuze ko ubutaber buhabwa umwana aba ari ubugamije kumuha uburere no kunga.

Yagize ati”ubutabera bw’umwana bukwiye kugendera ku mahame yo kunga umuryango w’umwana wakoze icyaha n’umuryango w’uwakorewe icyaha ”.

Yibukije abari bitabiriye inama ko umwana adakwiye gufungwa,ahubwo ko urukiko rukwiye kugerageza ubundi buryo bwo kugorora umwana akajyanwa mu bigo ngororamuco aho gushyirwa muri gereza, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukomeza guha umwana uburere.

Muri iyi nama kandi harebewe hamwe ibibazo bigaragara mu butabera bw’abana birimo nko kuba hari abana bafungirwa hamwe n’abantu bakuru, abafungirwa hamwe nabo badahuje ibitsina.

Hgarutswe kandi ku bavoka batubahiriza inshingano zabo uko bikwiye, bigatuma abana badahabwa ubutabera bubabereye.

Abavoka basabwe kujya basoma dosiye mbere yo gutangira kuburanira umwana, ku musura aho afungiye cyangwa aho ari hose aho guhura ku munsi wo gutangira iburanisha gusa.

Raoul D.Nshungu

IBITEKEREZO

  • claude Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano ubundi namakosa gufunga umwana ahubwo yagombye kwigishwa agasubizwa kumurongo ubwo murashaka ko intore izirusha intambwe izaba ariyo igikemura

  • claude Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano ubundi namakosa gufunga umwana ahubwo yagombye kwigishwa agasubizwa kumurongo ubwo murashaka ko intore izirusha intambwe izaba ariyo igikemura

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza