Warning: imagejpeg(local/cache-vignettes/L463xH309/arton11055-659fe.jpg.tmp): failed to open stream: Disk quota exceeded in /home/makuruki/public_html/ecrire/inc/filtres_images_lib_mini.php on line 435
Min Busingye yasubije abibaza ko Perezida Kagame ari we wategetse ivugururwa ry’itegeko ry’abunzi .|. Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye!

Min Busingye yasubije abibaza ko Perezida Kagame ari we wategetse ivugururwa ry’itegeko ry’abunzi

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasubije abibaza ko kuba hari kuvugururwa itegeko rigenga abunzi byaba byaraturutse ku itegeko rya Perezida wa Repubulika avuga ko n’iyo yaba ari we wabishatse nta kibazo kirimo kuko Perezida ashyirwaho n’abaturage ndetse akaba ashinzwe kureberera inyungu zabo.

Minisiteri y’Ubutabera iherutse kugeza mu Nteko Ishinga Amategeko umushinga wo kuvugurura itegeko riha abunzi ububasha aho itegeko rivuguruye ribambura bumwe mu bubasha bari barahawe ariko burenze ubushobozi bwabo.

Iri vugurura rigamije kwambura ububasha abunzi bwo kuburanisha imanza nshinjabyaha no kuburanisha urubanza mu gihe ikirego kirengeje miriyoni 5 aho nyuma y’iri vugurura bazaba bemerewe kuburanisha imanza zitarengeje miliyoni 3.

Ubwo kuri uyu wa 28 Kamena 2016 Minisitiri Johnston Busingye, yatangizaga inama yareberaga hamwe ibyagezweho mu gushyigikara abunzi, yakomoje ku ivugururwa ry’itegeko rigenga abunzi riri mu Nteko Ishinga amategeko, aho yavuze ko hari abibajije ko ryaba ryarahinduwe kubera ko byategetswe na Perezida Kagame.

Abafite ikibazo nk’icyo Minisitiri Busingye yabasubije avuga ko ibyo ntacyo bitwaye kuko icyo Perezida ashinzwe ari ukureberera abaturage.

Yagize ati: “ Nabajijwe niba ari uko umukuru w’igihugu yagize icyo avuga kuba abunzi baburanisha ibyaha nshinjabyaha ariko reka mvuge , Perezida w’iki gihugu yatowe n’abaturage, bamuhaye uburenganzira, afite inshingano zo kubumva ndetse agahangana n’ibifite ingaruka mu buzima bwabo, kuvugira abaturage rero biri mu nshingano ze, ntekereza ko kuba Perezida avugira abaturage biri mu nshingano ze cyane.”

Minisitir Busingye yavuze ko guhindura iri tegeko bizaha imbaraga amategeko y’abunzi yo muri 2010 na 2015 ndetse n’ibitari bisobanutse bigasobanuka.

Uhagarariye ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, Kananga Andrew we avuga ko kuba iri tegeko rigenga abaunzi riri kuvugururwa ari ingirakamaro kuko hari bamwe mu bunzi biyumvaga nk’abacamanza nyamara atari ko kazi kabo.

Yagize ati: “Ubundi abunzi icyo bashinzwe ni ukunga abantu si uguca imanza. Umwunzi n’umucamanza ni abantu babiri batandukanye, wasangaga hari abunzi bitwara nk’abacamanza ariko kuba hari inshingano bagiye kwambura bizafasha cyane.”

Mu mwaka wa 2015/2016 abunzi bakiriye ibirego ibihumbi 38 n’100 (38,100) aho ibigera ku bihumbi 29 na 902 (78,5%) byaciwe burundu naho 574 bigakomeza mu nkiko zisanzwe.

Mu manza zaburanishijwe n’abunzi, ibirego bisanzwe byari ku kigero cya 75.6% na ho imanza nshinjabyaha zikaba zari ku kigero cya 24.4%.


Andrew Kananga asanga hari abunzi bari barigize abacamanza

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo