Miliyoni 800 zaheze mu mifuka y’abatsinzwe na Leta mu manza mu myaka 3 ishize

2

Minisitiri Busingye asaba abanyamategeko ba Leta kuzuriza inshingano zabo ku gihe

Minisiteri y’Ubutabera iravuga ko mu mafaranga asaga miliyari imwe yasindiye mu manza zitandukanye kuva mu mwaka wa 2013 yaheze mu gasozi, kuko muri ayo yose kugeza ubu hamaze kugaruzwa asaga miliyoni 200 zonyine igashyira ikosa ku banyamategoko b’ibigo bya Leta batita ku kuyagaruza.

Igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutabera rigaragaza ko mu mwaka wa 2013 Leta yari ifite imanza 430. Mu manza 355 zaciwe izigera kuri 232 Leta yarazitsinze na ho 123 irazitsindwa.

Ibi byagaragajwe mu nama ya buri gihembwe ihuza abanyamategeko bo mu bigo bitanduakanye bya Leta, inama yabaye kuri uyu wa 09 Kamena 2016.

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko imanza Leta iregwamo zigenda zigabanuka ndetse n’izo itsinda zikaba zaragiye ziyongera, aho kuri ubu ziri ku kigero cya 72% mu mwaka 2016 bivuye kuri 65% mu mwaka ushize wa 2015.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Isabelle Kalihangabo, avuga ko n’ubwo Leta igenda igabanya imanza itsindwa ikongera izo itsinda, hakiri icyuho kinini mu kugaruza amafaranga Leta iba yatsindiye binyuze muri izo manza.

Muri miliyari imwe Leta yagombaga kugaruza kuva muri 2013, ngo hamaze kugaruzwa asaga miliyoni 200 zirimo 150 zaragarujwe muri uyu mwaka wa 2016.

Zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma aya mafaranga Leta iba yatsindiye atagaruka vuba, ngo harimo kuba nta bahesha b’inkiko tumwe mu turere turabona, kuba hari abatsindwa bakabura ubwishyu, ndetse no kuba hari ababa barajuriye.

Umunyabanga uhoraho muri MINIJUST kandi yasabye abanyamategeko bo mu bigo bya Leta ko bashyira imbaraga mu kugaruza amafaranga ndetse n’ababa bafite ikibazo cy’abahesha b’inkiko bakakivuga bakabahabwa imanza zikarangizwa.

Yagize ati “turasaba ko mwashyira imbaraga zidasanzwe mu kagaruza aya mafaranga ya Leta, hari abavuga ko bakiri mu gushaka abahesha b’inkiko, mu gitondo baze tubabahe turabafite b’umwuga.”

Yongeyeho ko ku kibazo cy’abavuga ko nta bwishyu bafite, ngo abanyamategeko bakwiye guhita basaba urukiko ko rwakora iperereza ku mitungo yabo kuko bahita bayikuraho bakayandikisha ku bandi indi bakayigurisha.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko abanyamategeko b’ibigo bya Leta badashyira imbaraga mu kugaruza amafaranga iba yatsindiye ari uguteshuka ku nshingano baba bashinzwe, bityo abasaba gukomera ku nshingano zabo kandi bakazikorera ku gihe.

Yagize ati “ icyo wagombaga gukora uyu munsi ukagikora ejo uba wateshutse ku nshingano, uba warenze umurongo.”

Akarere ka Nyaruguru ni ko kamaze kugaruza amafaranga menshi aho kagaruje agera kuri miliyoni 43 ndetse n’Akarere ka Rubavu kamaze kugaruza asaga ibihumbi 500.

Mu mwaka wa 2016 Leta ifite imanza 151 igomba kuburana, aho inyinshi muri zo ziburanwa n’Akarere ka Huye, RDB, MINAGRI, RNRA ndetse na Kaminuza y’u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Kuko Leta istinda Imanza ntiyishyuze ubwo se 800 millions za kwishyura Mituels zabakene benshi nibahe ba Huissiers bayishyuze vuba!!!!!

  2. Kuko Leta istinda Imanza ntiyishyuze ubwo se 800 millions za kwishyura Mituels zabakene benshi nibahe ba Huissiers bayishyuze vuba!!!!!

Tanga Igitekerezo