Kwamamaza

UBUTABERA

Mali yiteguye kwakira abandi banyarwanda bakatiwe n’inkiko mpuzamahanga bifuza gufungirwayo

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Mali yiteguye kwakira abandi banyarwanda bakatiwe n’inkiko mpuzamahanga bifuza gufungirwayo

Minisitiri w’Ubutabera wa Mali Mamadou Ismaïla Konaté

Igihugu cya Mali cyatangaje ko amarembo afunguye ku banyarwanda bakatiwe n’inkiko mpuzamahanga bifuza kuza gufungirwayo, ngo igihe cyose bizaba byubahirije amategeko mpuzamahanga.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Mali Mamadou Ismaïla Konaté,mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, ubwo yasozaga uruzinduko yari amaze iminsi agirira mu Rwanda.

Mali ni igihugu cyakiriye abanyarwanda 20 bahamijwe ibyaha bijyanye n’uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.Kugeza ubu abantu 16 nibo basigaye muri gereza ya Koulikoro, muri icyo gihugu.

Minisitiri Konaté yavuze ko nta kibazo bafite igihe cyose bazaba basabwe kwakira abandi banyarwanda bifuza gufungirwa muri icyo gihugu.

Yagize ati “Nta kibazo dufite ku gukingurira amarembo abantu bakatiwe bifuza kurangiriza ibihano byabo i Bamako.Nibiba byasabwe n’u Rwanda, nibiba byasabwe n’urugereko rwasimbuye urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, cyangwa se ari amahitamo y’uwakatiwe, nta mpungenge zirimo.”

Bamwe mu banyarwanda bafungiye mu gihugu cya Mali kubera ibyaha bya Jenoside barimo Theoneste Bagosora wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo muri Leta ya Habyarimana, Kambanda Yohani wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri guverinoma y’abatabazi, Yusuf Munyakazi wahoze ari umucuruzi muri perefegitura ya Cyangugu, Tharcise Renzaho wahoze ari Perefe wa Kigali n’abandi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza