Maj Rugomwa ukekwaho kwica umwana yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

3

Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruhereye mu Karere ka Nyarugenge, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu rwategetse ko Dr Maj Rugomwa Aimable na Nsanzimfura Mamerito bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera icyaha bakurikiranyweho cyo kwica umwana w’imyaka 18.

Icyo cyaha bashinjwa cyakozwe tariki ya 13 Nzeli uyu mwaka ubwo Maj Rugombwa yazaga ngo agasanga Mbarushimana Théogène w’imyaka 18 ari munsi y’imodoka ye, akamukubita kugeza apfuye ngo amukekaho kuba yari aje kumwiba.

Aburana ku ifungwa n’ifungurwa kuri uyu wa Kabiri, Maj Rugomwa yari yasabye ko yarekurwa ngo kuko ibyo yakoze yitabaraga nk’umuntu watewe mu rugo.

Urukiko rwavuze ko kuba Rugomwa yiyemerera ko yarwanye na nyakwigendera kandi hakaba ahari abatangabuhamya bamubonye, ndetse n’ibyavuye mu isuma rya muganga bikaba byaragaragaje ko nyakwigendera yakubiswe ikintu mu mutwe bikagera no ku bwonko ndetse akaba yari yacitse intoki 2 bigaragara ko yikingiraga ngo rusanga ari impamvu zituma bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi.

Abunganira Major Dr Rugomwa bavuze ko batemera ibisubizo bya muganga wasuzumye umurambo kuko nta bubasha abifitiye.

Nsanzimfura Mamerito hari hatanzwe impamvu y’uko arwaye mu mutwe kubw’ibyo akwiye kurekurwa akajya kwivuza, akajya aburana ari hanze ariko urukiko nabyo rwabyanze, ruvuga ko nta cyangombwa cyo kwa muganga kibigaragaza.

Kubw’ibyo rwanzuye ko aba bombi bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje kuko icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho ari icyaha kandi hakaba nta mpamvu zifatika zihari zo kuba baba bafunguwe.

Dr Maj Rugomwa yari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’umuganga mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Niburundu kuko yabikoze yabigambiriye kdi hari abamubonye amukurura amukura inyuma yigipangu munzira ihanyura amwinjiza mugipangu amukubita amaze kumwica arojyera amugarura ahoyamukuye arambika umurambo aho yariyabigambiriye niburundu nibatamukatira burundu nzamenyako hazaba habayeho ikimenyane

Tanga Igitekerezo