Maj.Dr Rugomwa yemeye ko yishe umwana nk’igisambo cyari cyamuvogereye urugo

6


- Ngo Maj Rogomwa yasanze igisambo mu rugo rwe aritabara

- Yemera ko yamukubise agata ubwenge ariko atazi niba yarahise apfa

- Yaramukubise amukura amenyo

- Arasaba kuburana adafunze ngo abone uko akurikirana imishinga ye

Maj Dr Rugomwa Aimable yemereye imbere y’urukiko rwa gisirikare icyaha cyo gukubita umwana w’imyaka 18 bikamuviramo urupfu akavuga ko yitabaraga kuko uwo mwana yari aje kumwiba kandi ngo yaranamurwanyije.

Kuri uyu wa 13 Nzeli ni bwo Maj Dr Rugomwa Aimable usanzwe ari umuganga mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe yagejejwe imbere y’urukiko kugirango amenyeshwe imiterere y’ibyaha akurikiranweho anaburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Maj Dr Rugomwa arareganwa ubufatanyacyaha n’umwe mu babaga mu nzu ze Nsanzimfura Mamerito mu kwica Mbarushimana Théogène w’imyaka 18, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri, aho akekwaho kumukubita bikamuviramo urupfu.

Nyuma yo gusomerwa umwirondoro we, Umucamanza yabajije Maj Dr Rugomwa niba yemera icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwica Mbarushimana Theogene maze asubiza avuga ko yamukubise yitabara kuko yari yamurwanyije bikamuviramo urupfu.

Maj Dr Rugomwa yavuze ko yafashe umuntu w’igisambo akarwana na we nyuma y’igihe gito akabwirwa ko yapfuye. Ati: "Namusanze munsi y’imodoka yanjye mu gipangu...yari afite ingufu, yarandwanyije cyane ankubita inkokora..."

Maj Rugomwa yavuze ko yasanze Mbarushimana iwe arimo gufungura ipine y’imodoka ye akamufata nkufashe umujura maze agatangira kumurwanya na we akitabara.

Ngo uwo mwana yari ari gufungura ipine yifashishije ibuye nk’ijeki, nuko Maj Rugomwa bararwana afata inkoni arayimukubita, amukubita n’imigeri amukura amenyo y’imbere akoresheje inkoni yamukubise mu maso.

Yemera ko umwana yapfuye koko kandi bishoboka ko yabitewe n’uko yakubiswe gusa akavuga ko yasize aryamye yataye ubwenge, nyuma baza kumubwira ko yapfuye.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Maj Rugomwa yasanze Mbarushimana imbere y’igipangu cye, akamwinjiza imbere ari na ho yamukubitiye kugeza apfuye.

Maj Rogomwa ariko asaba ko uyu nyakwigendera yakongera agasuzumwa n’abahanga bakareba niba ntayindi ndwara yararwaye yaba yaratumye uyu mwana apfa.

Abamwunganira bo basabye ko arekurwa kuko ngo ibyo yakoze yaritabaraga, bityo agakurikiranwa nk’uwishe igisambo na cyo cyashakaga kumwica.

Uwo bareganwa (Nsanzimfura) bivugwa ko afite ubumuga bwo mu mutwe, we yavuze ko atigeze agira uruhare mu rupfu rwa Mbarushimana ahubwo akavuga ko na we yaje ahuruye nkuko n’abandi bahuruye.

Abunganira Nsanzimfura bo basabye ko ahita arekurwa kuko ngo afite uburwayi bwo mu mutwe akajya kuvuzwa.

Uyu we ashinjwa kuza gutabara aho gukora icyari kimuzanye agafasha Rugomwa kwica Mbarushimana.

Ibyaha Maj Dr Rugomwa Aimable na Nsanzimfura bakurikiranweho byabereye mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Rubirizi, umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Birababaje umuntu asanzwe aringabo yigihugu ese bose babaye nkawe byazagezahe abaturage ? Ikibabaje nuko abarya bike bishura byishi abarya byishi tukabishurira abantu bameze uko bashaka kutwibagizako turi abanyarwanda bina umiza roho zawengi mumutimue.

  2. Andika Igitekerezo Hano yagombaga kumushyikiriza police ntabwo yarikwihanira.ntibagafate abantu nkimbwa bica uko biboneye.

  3. ariko ndibaza uyumwana we yari murugo rwabandi we ashaka iki?batutembeje ntamunu ukiraza imodoka murupangu

Tanga Igitekerezo