Kwamamaza

UBUTABERA

Leopord Munyakazi yasabye urukiko kumufata amajwi akabona kwiregura

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Leopord Munyakazi yasabye urukiko kumufata amajwi akabona kwiregura

Leopol Munyakazi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Leopold Munyakazi uherutse koherezwa mu Rwanda na Leta y’Amerika kubera ibyaha ashinjwa bya Jenoside, yasabye urukiko ko rukwiye kujya rufata amajwi kugira ngo amenye ko ibyo rwandika ari ukuri.

Kuri uyu wa 11 Ukwakira, 2016 ni bwo, Leopol Munyakazi yagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ruherereye mu karere ka Kicukiro kugirango atangire kuburanishwa ku byaha aregwa.

Uyu mugabo wavugaga mu ijwi riri hejuru cyane, yabanje gusaba urukiko ko ibivugirwa mu rukiko byose bifatwa n’ibyuma bifata amajwi avuga ko nibidakorwa ntacyo ari buze kuvuga.

Uyu mugabo, akurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo icyaha cyo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cy’ubufatanyacyha muri Jenoside, icyo gukangurira abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munyakazi yabwiye urukiko ko ibyo avuga byose byafatwa amajwi, kugira ngo yizere ko ibyo avuga aribyo bandika, yemezaga ko yabonye amakosa mu nyandiko mvugo y’ubushinjacyaha ndetse akaba akeneye ko aya mashusho yazifashishwa mu bushakashatsi.

Uyu mugabo yahakanye imyirondoro ye yasomewe mu rukiko ashingiye ku itariki y’amavuko yasomwe mu rukiko.

Kuri iyi ngingo Leopol Munyakazi yavugaga ko yavutse mu 1950 ariko umwanditsi w’urukiko uwasomeye imyirondoro ye mu rukiko atavuga ko 1 Mutarama 1960. Kuri iyi ngingo Perezida w’urukiko yavuze ko ibyo bizakomeza gukorerwa iperereza hagashakishwa igihe nyakuri Munyakazi yavukiye.

Leopol Munyakazi kandi yahakanye ibi ibyaha byose akekwaho byakozwe mu 1995, mu cyahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama, Komini Kayenzi, Segiteri ya Kirwa, Serire Gitwa.

Mu iburana Munyakazi yagiye avuga ko abangamiwe no kuba nta mwunganizi afite kandi nta bushobozi bwo kwiyishyurira umwunizi afite, bityo ngo asanga adakwiye gukomeza kuburana adafite umwunganizi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Munyakazi afungwa by’agateganyo kuko akekwaho ibyaha bikomeye, ndetse bukifuza ko iperereza ryakomeza ataribangamiye, hatari impungenge ko yatoroka cyangwa akabangamira ubutabera.

Uregwa we avuga ko nta mpamvu yo kumufunga kuko ngo ari umwere ku byaha ashinjwa kandi akavuga ko adashobora gutoroka ko igihe cyose ubutabera buzamushakira azaboneka.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwanzuye ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Leopol Munyakazi uzatangazwa tariki 13 Ukwakira 2016.

Leopold Munyakazi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe mu Rwanda tariki ya 28 Nzeri 2016, nyuma y’imyaka 12 ubutabera bw’u Rwanda bumutegereje ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

IBITEKEREZO

  • Ruhago Yanditse:

    AMATAKIRANGOYI NIBAMUFATA AMAJWISE ARABA ATSINZE IBYO BAMUREGA??

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza