Laboratoire izapima ADN, izajya inapima n’amarozi, intwaro n’ibindi

5

Itegeko rishyiraho Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, yitwa “Rwanda Forensic Laboratory-RFL” izajya ipima ibintu bitandukanye birimo amarozi, imiti, alukoro (Alcool) inyandiko, imikono, intwaro n’ibindi.

Ibi bigaragara mu igazeti ya Leta N°41/2016 yo kuwa 15/10/2016 rishyiraho Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, yitwa “RFL” mu magambo ahinnye y’Icyongereza.

Iyi Laboratwari iri kubakwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko izatahwa mu mwaka utaha wa 2017.

Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko ariyo ya mbere muri aka karere izabasha gupima isano y’amaraso (Deoxyribonucleic Acid) izwi nka ADN n’ibindi bimenyetso byose bifitanye isano n’umubiri wa muntu.

Itegeko rigaragaza ko RFL ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n’imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.

By’umwihariko RFL, ibisabwe n’uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: Gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha; gusesengura mu buryo bwa gihanga ibimenyetso byakenerwa mu butabera.

Iki kigo kandi kizaba gifite ubushobozi bwo gusuzuma ibizamini byerekeranye n’ibi bikurikira: ibikumwe, uturemangingo n’ibindi byose byaba bifitanye isano n’umubiri w’umuntu bikenewe kugira ngo ukuri kumenyekane harimo amarozi, imiti, alukoro n’ibindi byahumanya.

Mu bindi iki kigo kizashobora gupima harimo inyandiko, imikono, intwaro n’ibindi byose bikekwaho kwifashishwa mu gukora icyaha.

Izindi nshingano kandi zerekeranye no gusuzuma ibimenyetso byerekeranye n’ikoranabuhanga byakenerwa mu butabera ndetse no gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa bigamije guteza imbere ibikorwa biri mu nshingano zayo.

Nkuko byatangajwe muri Werurwe uyu mwaka, ngo u Rwanda rwatakazaga amafaranga Rwf 800, 000 ku kizamini kimwe aho byoherezwaga mu Budage no mu Bwongereza aribyo byatumye ishora asaga miliyari zirindwi mu kubaka iyi laboratwari.

Nkuko biteganywa n’itegeko, RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byayo, icungwa kandi hashingiwe ku mategeko abigenga. RFL iri mu cyiciro cy’ibigo bya Leta bikora imirimo y’ubucuruzi.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Ni ibisubizo ku bugenzacyaha mu gihugu cyacu. Gusa laboratoire nk iyo yo kurwego rwo hejuru ni ukwibuka ko haba hakenewe ibintu nka 5 by ingenzi:ibikorwa remezo (infrastructure),ibikoresho (equipment),abakozi bashoboye(qualified staffing) na n uburyo ibimwa bikorwa(standards operating procedures) na budget(ingengo y imari).impungenge mfite izabangamira iriya laboratoire ni ibura rya abakozi babishoboye. Nizereko batazayitiranya n ibitaro ngo ejo usange iyoborwa n abaforomo cyangwa ngo bayitiranye na police station bayiha umunyamategeko.ibyo byose navuze haruguru bigomba kuboneka kugirango ibisubizo izajya itanga byemerwe mu nkiko zo mu gihugu mu karere no mu mahanga. Nihashakwe rwose abakozi babishoboye ejo tutazicuza ngo umushinga wizwe nabi nk iyindi tujya twumva.

  2. Ni ibisubizo ku bugenzacyaha mu gihugu cyacu. Gusa laboratoire nk iyo yo kurwego rwo hejuru ni ukwibuka ko haba hakenewe ibintu nka 5 by ingenzi:ibikorwa remezo (infrastructure),ibikoresho (equipment),abakozi bashoboye(qualified staffing) na n uburyo ibimwa bikorwa(standards operating procedures) na budget(ingengo y imari).impungenge mfite izabangamira iriya laboratoire ni ibura rya abakozi babishoboye. Nizereko batazayitiranya n ibitaro ngo ejo usange iyoborwa n abaforomo cyangwa ngo bayitiranye na police station bayiha umunyamategeko.ibyo byose navuze haruguru bigomba kuboneka kugirango ibisubizo izajya itanga byemerwe mu nkiko zo mu gihugu mu karere no mu mahanga. Nihashakwe rwose abakozi babishoboye ejo tutazicuza ngo umushinga wizwe nabi nk iyindi tujya twumva.

  3. Ni ibisubizo ku bugenzacyaha mu gihugu cyacu. Gusa laboratoire nk iyo yo kurwego rwo hejuru ni ukwibuka ko haba hakenewe ibintu nka 5 by ingenzi:ibikorwa remezo (infrastructure),ibikoresho (equipment),abakozi bashoboye(qualified staffing) na n uburyo ibimwa bikorwa(standards operating procedures) na budget(ingengo y imari).impungenge mfite izabangamira iriya laboratoire ni ibura rya abakozi babishoboye. Nizereko batazayitiranya n ibitaro ngo ejo usange iyoborwa n abaforomo cyangwa ngo bayitiranye na police station bayiha umunyamategeko.ibyo byose navuze haruguru bigomba kuboneka kugirango ibisubizo izajya itanga byemerwe mu nkiko zo mu gihugu mu karere no mu mahanga. Nihashakwe rwose abakozi babishoboye ejo tutazicuza ngo umushinga wizwe nabi nk iyindi tujya twumva.

Tanga Igitekerezo