"Kunyereza miliyari 5, ugafungwa imyaka 5 gusa si igihano, ni ishoramari" Vincent Munyeshaka

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Vincent Munyeshyaka avuga ko kuba hari abantu bahanirwa kunyereza umuntungo wa Leta ariko ntibagarure ibyo batwaye ntacyo biba bimaze kuko uwafunzwe arangiza igihano akagaruka agakoresha amafaranga yibye.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 25 Mutarama 2017 ubwo umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) watangazaga icyegeranyo kivuga ku myumvire y’abaturage kuri ruswa mu bihugu bitandukanye byo ku isi (Corruption Perception Index)

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Vincent Munyeshyaka yavuze ko kuba mu Rwanda hakigaragara ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta, biterwa no kuba abanyereje imitungo bahabwa ibihano gusa ariko ntibagarure ibyo banyereje.

Avuga ko kubafunga gusa ntibagarure ibyo bibye ntacyo bibatwara kuko iyo bafunguwe baraza bagakoresha ibyo bibye Leta bagashora imari bagakira kandi Leta yarahombye bo nta kibazo bafite kuko ibyo bibye biba biruta kure umushahara bari guhembwa mu myaka bamaze bafunze.

Yagize ati “Ahubwo urwego rw’ubutabera rukwiye kujya ruhita rukurikiza amabwiriza yatanzwe aho bigaragara ko gukurikirana umuntu byonyine bidahagije, agomba no kugaruza ibyangiritse cyangwa se ibyatwawe, umutungo wa Leta cyangwa se w’abaturage na wo ukaba wakongera kugaruka kuko mu byo twabonaga mu minsi ishize wasangaga bavuga bati uwo muntu yarahanwe, yarakurikiranywe, yarafunzwe ariko buriya ndagira ngo mbabwire ko bishobora kubamo n’ishoramari.

....Umuntu kwiba miliyari 5 akagaruka akayakoresha, ibyo na byo ni ishoramari ntabwo ari igihano, imibare yayikoze neza, umufunga imyaka 5 akagaruka ajya muri business ze ni ngombwa rero koko nk’uko tubibwirwa twagombye kugira ku buryo no kugaruza iyo mitungo byonyine bishobora kuba igihano kinakomeye umuntu ntabibone mo inyungu nibwo byabaca intege”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Madame Ingabire Marie Immaculle yavuze ko kuba abanyereza imitungo batajya bayigarura bituruka ku bashinjacyaha batajya baregera kugaruza imitungo kandi nta tegeko ribibabuza.

Yagize ati “Abacamanza ntabwo ari bo birengagiza kugaruza imitungo, ese ubundi ubushunjacyaha bwo burayiregera? njya mu manza hari nk’umuntu wanyereje cyangwa urya ruswa, ntabwo ndumva umushinjacyaha asaba icyo kintu cy’uko agomba kuryozwa ibyo yatwaye, yivugira gusa ku bihano, bamufunge imyaka ingana itya, bamuce amande angana atya.”

Ingabire Marie Immaculle kandi yongeye gusaba ko n’abandi bantu bajya bumvikana bateza Leta ibihombo bitandukanye kubera inyigo mbi ko bazajya bakurikiranwa ndetse n’abemeje ko iyi ngigo ishyirwa mu bikorwa bakabiryozwa.

Abacamanza n’abashinjacyaha na bo baratungwa agatoki mu gutiza umurundi ruswa n’inyerezwa ry’umutungo.

Ingabire Marire Immaculle yongeye gutunga agatoki inzego z’ubucamanza kuba na zo zikingira ikibaba abakekwaho ibyaha bya ruswa bagatanga ibimenyetso bidasonutse cyangwa se abacamanza bagaca imanza zibogamye bitwaje ngo baruciye uko babyumva, asaba ko nabo bakurikiranwa.

Yagize ati: “hari ikintu abacamanza bihishe inyuma cyitwa ngo yaruciye uko abyumva nimba ufite imyumvire ituma ukingira ikibaba umunyabyaha ubwo na we ukwiye kuba uva muri ubwo bucamanza kuko imyumvire yawe ntijyanye na bwo ntizatuma udafasha ngo ikibazo gikemuke.”

Yongeyeho ati: “niba uri umushijyacyaha ugatanga dosiye y’umuntu irimo ubusa wirengahije gushaka ibimenyetso cyangwa n’ibyo wabonye utabishyizemo na we ukwiye kuba ubikurikiranwaho."

Ibyo kunyereza umutungo wa Leta bikunze kumvikana cyane iyo komisiyo ishiznwe kugenzera ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) yahamagaje ibigo byakoresheje nabi ingengo y’imari, nyamara bikarangira abagaragayeho amakosa batajyanywe mu nkiko ahubwo bagahabwa ibihano byo mu kazi gusa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo