Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ya Togo yatangajwe n’umusaruro w’inkiko Gacaca

Umunyamabanga uhoraho muri Minijuste ( Ibumoso) yasobanuriye perezidante wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri Togo n’itsinda bazanye imikorere y’inkiko Gacaca.

Ku munsi wa kabiri w’ uruzinduko itsinda ry’abantu batatu rivuye muri Togo rigirira mu Rwanda kuri uyu wa 1 Kamena 2016 ryakiriwe na Minisiteri y’ ubutabera (Minijuste) zisobanurirwa uburyo imirimo y’ inkiko Gacaca n’ umusaruro wavuyemo zivuga ko ibindi bihugu bikwiye kwigira ku butabera bw’ u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubutabera Isabelle Karihangabo yasobanuriye iri tsinda uko inkiko Gacaca zaburanishije abakoze jenoside yakorewe Abatutsi n’ ibyaha bifitanye isano nayo.

Karihangabo yavuze ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwasanze hari abantu benshi bagomba kuburanishwa bikaba ngomba ko hakoreshwa uburyo bwari busanzwe mu muco nyarwanda aho abaturage ubwabo bicaraga hamwe bakikemurira ibibazo.

Iri tsinda ryasobanuriwe imirimo y’inkiko Gacaca n’ uburyo abakoze ibyaha bakabisabira imbabazi bagabanyirijwe ibihano ariko abinangiye bakanga bakanga kwemera uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi babihaniwe,

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya Gacaca, Perezidante wa komisiyo y’ubwiyunge no gushimangira ubumwe mu gihugu cya Togo Hazia Awa Nana Daboya uyoboye iri tsinda yatunguwe n’ uburyo inyangamugayo za Gacaca zabunishije imanza z’ abakoze jenoside kandi ari abantu badafite amashuri ahambaye.

Yagize ati: “Abantu batize badafite ubumenyi mu mategeko bafite ubushobozi bwo guca imanza? Twatunguwe n’ ukuntu abanyarwanda badafite amashuri menshi, batize amategeko baciriye abantu imanza zikarangira, ni urugero rwiza no kubindi bihugu by’ Afurika”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubutabera yamubwiye ko bidakwiye kumutungura kuko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwicyemurira ibibazo bikarangira mu mahoro.

Yagize ati: “ Abaturage bacu bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bakava mu makimbirane mu mahoro”

Karihangabo kandi yavuze ko mbere abantu benshi batumvaga ko abantu batize amategeko bashobora kuburanisha abakoze ibyaha avuga ko urugero rw’ u Rwanda rwatumye byinshi mu bihugu cyane cyane muri Afurika bibona ko bishoboka.

Ashingiye k’urugero rw’u Rwanda Karihangabo ahamya ko Afurika ifite ubushobozi bwo kuburanisha Abanyafurika bakekwaho ibyaha idategereje amahanga.

Inyangamugayo za Gacaca mu gihugu hose zari 16,442 zaburanishije imanza 1,951,388 mu gihe cy’imyaka umunani


Isabelle Karihangabo (uwa 2 ibumoso) yasobanuriye birambuye itsinda bari kumwe imikorere y’inkiko Gacaca

Nsanzimana Ernest

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo