Kigali: Afunzwe akekwaho gushaka gusezerana n’abagore babiri imbere y’amategeko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ni bwo Polisi y’u Rwanda ishami rya Remera yataye muri yombi umugabo ukurinkiranyweho icyaha cy’ubushoreke no gushaka gusezerana n’abagore babiri imbere y’amategeko.

Ubwo umunyamakuru wa MAKURUKI yageraga aho uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali, yiboneye imbona nkubone uyu mugabo ari guhatwa ibibazo n’ubuyobozi bwa Polisi kuri sitasiyo ya Remera ndetse n’umugore we w’isezerano wari hafi aho, ari na we watanze ikirego kugira ngo uyu mugabo atabwe muri yombi.

Uyu mugore utashatse ko umwirondoro we ugaragara mu itangazamakuru , yadutangarije ko yatanze kirego kuri polisi nyuma yo kumenya ko umugabo we w’isezerano agiye gusezerana n’undi mugore.

Avuga ko yajyaga yumva amakuru y’uko umugabo we yari asanzwe abana n’uwo yita inshoreke mu buryo bw’ibanga rikomeye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali dore ko we ngo yibera ku isambu mu karere ka Ruhango.

Ibi ngo uyu mugore yarabyumvaga bikamubabaza ariko akabyihanganira nyuma aza kumva amakuru ko umugabo we yenda gusezerana imbere y’amategeko n’iyo nshoreke muri uku kwezi kwa Kanama, akibaza aho umugabo we yakuye icyemezo cy’ubugaragu kandi na we bafitanye isezerano imbere y’amategeko.

Yagize ati: ” Uko byagenda kose hari abamufashije kubona icyemezo cy’uko ari ingaragu, ni byo nshaka ko bijya ahagaragara ku buryo umuco nk’uyu wacika burundu cyane ko na njye twasezeranye imbere y’amategeko.”

Amakuru aturuka kuri sitasiyo uyu mugabo afungiyeho avuga ko kuwa Gatandatu w’iki cyumweru ari bwo yagombaga kujya gutanga inkwano iwabo w’umugore we wa kabiri batarasezerana, banitegura ko mu mpera z’uku kwezi kwa munani basezerana imbere y’amategeko .

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yemererwe gusezerana imbere y’amategeko agomba kubanza kwerekana icyangombwa cy’uko ari ingaragu. Uyu mugabo we ngo yakoresheje uko ashoboye agihabwa n’ubuyobozi bw’Akagali ka Kagugu umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, ari na ho yashakaga kuzasezeranira ngo dore ko bari baranabimwemereye ndetse yaranashyizwe ku rutonde rw’abagomba gusezerana.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya buvuga kuri iki kibazo dore ko ari na bwo bwagombaga kumusezeranya, MAKURUKI yavuganye n’umuyobozi w’uyu murenge Kayihura Felix maze atubwira ko ikibazo nk’iki cy’abantu babeshya ko ari ingaragu bakunze guhura na cyo ndetse ko ngo ari na yo mpamvu babanza kubaranga mu gihe kingana n’iminsi 20 kugira ngo ufite amakuru ayatange hakiri kare.

Yagize ati: ” Uwamuhaye icyangombwa njye ndabona nta kibazo yaba afite. Niba se ahamaze igihe babona nta mugore babana, kumuha icyemezo nta kibazo kirimo, gusa ubwo tubimenye turabitesha agaciro.”

Ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, bwo buvuga ko nta byinshi bwavuga kuri iki kibazo, kuko ngo hari amakuru ataratangwa ariko bukemera ko bumufite ndetse bunamukurikiranyeho icyaha cy’ubushoreke ndetse bakanakomeza gushakisha niba koko yarakoresheje impapuro mpimbano nabyo akabikurikiranwaho nkuko bivugwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu.

Yagize ati: ” Ntabwo araduha amakuru yose uko tuyashaka, turacyamubaza niturangiza tuzabaha amakuru yose uko yakabaye ariko turamufite.”

Ubusanzwe uyu mugabo asanzwe ari umwe mu bayobozi b’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rizwi nka United Driving school ngo akaba yari amaze kubyarana kabiri n’uyu mugore bendaga gusezerana rwihishwa.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.Rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo