Kigali:Abasirikare bashinjwa kwicira umuntu ku kabari bavuze ko bitabaraga

7

Ubwo binjiraga mu rukiko

Private Nshimiyumukiza Jean Pierre na Private Ishimwe Claude, abasirikare bakekwaho kwica barashe Ntivuguruzwa Aimé Yvan bavuze ko babikoze bitabara.

Kuri uyu wa 23 Kamena 2017 nibwo abo basirikare bagejejwe imbere y’urukiko mu rubanza rwabereye mu ruhame mu Kagali ka Rwampala, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro aho ibyaha bakekwaho byakorewe.

Ntivuguruzwa yishwe arashwe mu ijoro rishyira tariki ya 10 Gicurasi uyu mwaka yicirwa hafi y’akabari gaherereye i Gikondo ahazwi nka CGM mu mujyi wa Kigali.

Aba basirikare baregwa ibyaha bitanu birimo icyo kwica, kurasa nta burenganzira, ubwambuzi bukoresheje ikiboko, ubugande mu kazi no kwangiza umutungo w’undi muntu kubw’inabi.

Ku itariki 19 Gicurasi 2017, uru rubanza rwabanje kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare biza gusaba ko rujyanwa kuburanishirizwa mu ruhame aho icyaha cyakorewe.

Urubanza rugitangira, uwunganira abaregwa mu mategeko Me Uwimana Thadee yabwiye Umucamanza ko abakiriya be bafunzwe binyuranyije n’amategeko bityo ko icyo aricyo cyagakwiye gusuzumwa mbere yo kuburana.

Uwimana yavuze ko abo yunganira hashize ukwezi kurenga bafunzwe binyuranyije n’amategeko kuko nta cyemezo cyo gufungwa urukiko rwigeze rubafatira.

Umushinjacyaha Capt Ndaruhutse Felicien yavuze ko mu iburanisha ryo kuwa 19 Gicurasi, abo basirikare aribo bisabiye ko urubanza rwabo rwigizwa inyuma kugirango babashe kubona ubunganira, bityo ko bitari bikwiye gufatwa nk’imbogamizi kandi aribo basabye uburenganzira bwo gushaka ubunganira mu mategeko.

Perezida w’inteko iburanisha uru rubanza yemeje ko aba bafunzwe ku buryo butanyuranije n’amategeko kuko ari bo bisabiye gusubika urubanza bakabanza bagashaka ababunganira kandi ngo amategeko arabibemerera.

Ati: "Urukiko rwafashe icyemezo cyubahirije icyifuzo cy’umwe mu baburana cy’uko akeneye umwunganira urubanza rurasubikwa rushyirwa uyu munsi ari bo babisabye, urukiko rusanze nta fungwa rinyuranije n’amategeko ryabayeho"

Perezida w’Inteko iburanisha yategetse ko urubanza rukomeza baburana ku ifungwa n’ifungurwa kuko umwunganizi basabye yabonetse.

Pte Ishimwe yemeye ibyaha byose ashinjwa naho Pte Nshimiyumukiza yemera gusa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Umushinjacyaha yavuze ko impamvu zikomeye zituma akeka ko abaregwa bakoze ibyo bakurikiranweho ari uko Pte Ishimwe yemera ibyaha byose ashinjwa, kandi hakaba hari ibihamya by’uko bataye akazi bakajya kunywa inzoga bagahagarika abaturage bakabambura ibyangombwa.

Yavuze Pte Ishimwe yafatanywe ibihumbi 35 yambuye abo yatse ibyangombwa ndetse Pte Nshimiyumukiza akubita umwe mu bagore yari amaze kwambura ibyangombwa umugabo we yamubuza agatunga imbunda uwo mugore we. Ngo ubwo umugabo yabuzaga uwo musirikare gukubita umugore we, Pte Ishimwe yahise amurasa nkuko yabyemeye maze Pte Nshimiyumukiza we amurasa urufaya rw’amasasu arapfa ajya no kurasa urufaya ku kabari yangiza ibicuruzwa byari birimo.

Pte Ishimwe yavuze ko yarashe Ntivuguruzwa ku kuguru atagambiriye kumwica hanyuma Pte Nshimiyumukiza ahagurukana imbunda yarwaniraga na Ntivuguruzwa agahita amurasa apfukamye akamwica.

Ishimwe yemeye ko atubahirije amabwiriza y’akazi kuko yambuye abantu ibyangombwa ntakurikize ibyo amategeko asaba. Yemeje kandi ko Nshimiyumukiza yagiye ku nzu ya Ntivuguruzwa akarasa amasasu atatu ku nzu.

Pte Nshimiyumukiza yavuze ko yarashe Ntivuguruzwa yitabara ati: "haje umugabo aransimbukira ankubita hasi anyaka imbunda, abwira umugore we ati reka twice iyi mbwa y’umusirikare, si nari muzi, narebye umuntu uje undwanya ndi umusirikare uri mu kazi mfite imbunda n’icyombo ndavuga nti nta muturage wakora ibi, nibwo nahise mfata icyemezo cyo kumurasa kugirango nirengere, nta rwango nari mufitiye."

Nshimiyumukiza mu kugaragaza ko yarashe Ntivuguruzwa yitabara yavuze ko yamurashe aryamye, Ntivuguruzwa amuri hejuru.

Perezida w’inteko yamubajije uburyo umuntu barashe mu kaguru akomeza guhagarara maze babajije Ishimwe we avuga ko Pte Nshimiyumukiza yabanje kubyuka afata imbunda arapfukama arasa Ntivuguruzwa aramwica.

Perezida w’Inteko yavuze ko gupfukama ukarasa umuntu uba utarimo kwirengera ariko Nshimiyumukiza ahamya ko yarashe aryamye. Nshimiyumukiza yahakanye kurasa ku nzu ya Ntivuguruzwa, avuga ko yumvise amasasu nyuma bamaze kubafata.

Ishimwe yavuze ko amafaranga bamushinja yayasubije nyirayo.

Pte Ishimwe yemeye ko yanyweye inzoga ariko avuga ko yazinyoye mbere yo kujya mu kazi. Nshimiyumukiza we yabihakanye avuga ko atazi aho Ishimwe yanywereye.

Aba bombi n’umwunganizi wabo basabye umucamanza kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze ngo kuko ari abantu bakora akazi kazwi kandi n’abo ubwabo bakaba bazwi, ngo ntibashobora gucika ubutabera.

Umushinjacyaha we yasabye urukiko kubakatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo kuko ibyaha bakurikiranyweho bikomeye kandi kuba bakurikiranwa bari hanze bishobora kubangamira iperereza bakaba basibanganya ibimenyetso.

Umwunganizi wabo ati: "Turabona nta mpamvu zikomeye zatuma bafungwa by’agateganyo" kuko n’umugore wa Ntivuguruzwa yemaye ko umugabo we yagiye agahita afata imbunda, nta kindi cyemezo yari gufata kuko Ntivuguruzwa yatinyutse kuniga umusirikare uri mu kazi" bityo ngo uwishe umuntu yaritabaraga ntabwo yari yabigambiriye.

Urubanza ruzasomwa kuwa kabiri tariki 27 Kamena 2017 aho rwaburanishirijwe.


Abaregwa bamburwa amapingu

Ishimwe (ibumoso) na Nshimiyumukiza bashinjwa kwica Ntivuguruzwa

Perezida w’inteko iburanisha

Umushinjacyaha

Umwunganizi w’abaregwa

Abaturage baje gukurikirana uru rubanza ari benshi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. ntago bari babigambiriye kuko ntibamuteze igico ntanubwo bamusanze iwe. ntanubwo byumvikana uburyo umusiviri afata umusirikare arimukazi kdi nawe abireba ubucamanza buzashishoze kuko abantu bahohotera ingabo bitwajeko ngo zitemerewe kurasa!

  2. ntago bari babigambiriye kuko ntibamuteze igico ntanubwo bamusanze iwe. ntanubwo byumvikana uburyo umusiviri afata umusirikare arimukazi kdi nawe abireba ubucamanza buzashishoze kuko abantu bahohotera ingabo bitwajeko ngo zitemerewe kurasa!

  3. Birababajepe niba arukobimeze
    Bahanwe byintangarugero
    Kuribagenzibabo kugirago ibyobyahabitazaryabyiyogera

  4. Birababajepe niba arukobimeze
    Bahanwe byintangarugero
    Kuribagenzibabo kugirago ibyobyahabitazaryabyiyogera

  5. Andika Igitekerezo Hano ntivuguruzwa ntiyagombaga kurwanya umusirikare ahubwo akimara kubonako abangamiwe yariguhamagara inzego zaporisi zigacyemura icyokibazo murakoze

Tanga Igitekerezo