Kwamamaza

UBUTABERA

Kayonza: abashinzwe uburezi bafungiye guhimba amanota

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kayonza:  abashinzwe uburezi bafungiye  guhimba amanota

Abayobozi babiri bashinzwe uburezi mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi na Police y’igihugu bazira guhindura no guhimba amanota y’amashakaga akazi k’ubwarimu.

Bizimana Francois Xavier ushinzwe uburezi muri Aka Karere na Mugabo Namara Charles umwungirije ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga nibo batawe muri Yombi.

IP Kayigi Emmanuel umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye Makuruki ko aba bagabo koko bafunzwe bakweho guhindura amanota. Ati :” nibyo koko barafunze, bakurikiranyweho kuba hari ibitaragenze neza mu kazi kabo.”

IP Kayigi avuga ko muri Aka karere hakozwe ibizamini by’akazi ko kwigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ayi myuga. Yavuze ko ibi bizamini byakozwe neza byaciye mu nzira zose zasabwaga.

Ikibazo ngo cyaje kuba mu gihe hamanikwaga amanota kuko amanota yarasiribanze yanahindaguwe. Ati:” ikibazo rero cyaje kuba mu gihe cyo kumanika amanota wasangaga bayasiribanze nkahari 9 bakongeraho 6 ubwo uwo agahita agira 96 akaba abaye uwa mbere. Ugasanga ahari 33 imbere basiribanze 3 bayihindura 9 akaba aje mu bambere kuko bari bafatiye kuri 70 gutyo gutyo.”

Afande Kayigi avuga ko abari batsinze byatumye batsindwa abandi ntibibone ku malisiti, avuga ko nyuma yo gukora iperereza basanze aba bashinze uburezi aribo bakekwaho gukora aya makosa.

IP Kayigi avuga ko aya makosa agize ibyaha birimo guhindura no guhimba inyandiko , ruswa ndetse n’itonesha rishingiye kubushuti n’icyenewabo.

IBITEKEREZO

  • Amos Yanditse:

    Ibisubwambere twabikekaga icyaha nikibahama. Bahanwe.

  • Amos Yanditse:

    Ibisubwambere twabikekaga icyaha nikibahama. Bahanwe.

  • Amos Yanditse:

    Ibisubwambere twabikekaga icyaha nikibahama. Bahanwe.

  • ABUD Yanditse:

    Ariko ishyano riragwa! Umuntu wi,ze asiribanga ilist iri bumanikwe ku karubanda?! Babiryozwe

  • cecile Yanditse:

    Nukuri ibyo byaha nibibahama bakatirwe urubakwiriye kugirango babere abandi urugero bagikora ibyo bikorwa nkibyo bigayitse.

  • KAYIGEMA Yanditse:

    BAKWIYE GUHANWA BAKABERA ABANDI INTANGARUGERO

  • Jean claude Yanditse:

    Ibi ntibintangaje kuko uzabona amatangazo kumbuga zuturere duhamagara ibizamini utegereze kobamanika amanota uhebe cg ntibabishyire kuri web nkuko babikoze mbere bakagenda bakabimanika kukarere ibaze uzava burera ngo ugiye kureba amanota rusizi?😾😾😾w

  • Jean claude Yanditse:

    Ibi ntibintangaje kuko uzabona amatangazo kumbuga zuturere duhamagara ibizamini utegereze kobamanika amanota uhebe cg ntibabishyire kuri web nkuko babikoze mbere bakagenda bakabimanika kukarere ibaze uzava burera ngo ugiye kureba amanota rusizi?😾😾😾w

  • Maniragaba Theoneste Yanditse:

    Nanjye nashyizeyo dossier ariko kuri shortlist ndibura naho mucunge neza iteye nka Nyagatare .

  • Anastase Yanditse:

    Kbs ibi bintu biri kuba henshi police ikomeze irengere abashomeri

  • 1 | 2 | 3

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza