Kayishema wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Mali

11

Clement Kayishema wahoze ari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Kibuye (mu Ntara y’Uburengerazuba ubu) yaguye muri gereza mu gihugu cya Mali aho yari ari kurangiriza igihano yakatiwe ku byaha bya Jenoside.

Kayishema yabaye Perefe wwa Kibuye mu mwaka wa 1992 kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo yahungiraga muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).

Muri 1999 yakatiwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arushwa muri Tanzania, ahabwa igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

By’umwihariko yahamijwe uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ku Kibuye, muri Stade Kibuye, mu rusengero rwo ku Mubuga no mu Bisesero.

Yaregwaga hamwe na Obed Ruzindana wahoze ari umucuruzi, we wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ku ruhare yagize mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero.

Ruzindana na we afungiwe muri Mali.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. 1 | 2

Tanga Igitekerezo