Kwamamaza

UBUTABERA

Urukiko rw’Ikirenga rwemera ko ibifi binini bibaho ariko ngo si akazi karwo kujya kubishaka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Urukiko rw’Ikirenga rwemera ko ibifi binini bibaho ariko ngo si akazi karwo kujya kubishaka

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege

Umukuru w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege yavuze ko Inkiko atarizo zishinzwe kujya gushaka ibikomerezwa birya ruswa ngo zibiburanishe ahubwo ngo ako ni akazi k’ubushinjacyaha.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko mu mwaka uhsize abamotari n’abashoferi aribo benshi bahamijwe ibyaha bya ruswa.

Prof Sam Rugege Perezida w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko nibura mu manza 35 za ruswa, 14 muri zo zabaga ziregwamo abamotari n’abashoferi.

Mu mwaka ushize wa 2016 haburanishijwe imanza 324 za ruswa hakaba hasigaye 51 mu nkiko.

Mu manza zaciwe ruswa yatanzwe iri hagati y’ibihumbi bitatu (3 000 Frw) na bitanu (5 000) by’amafaranga y’ u Rwanda.

Ukurikije iyi mibare bigaragara ko abantu baciriritse aribo bacibwa imanza za ruswa, mu gihe umutungo uremereye bikunze kuvugwa ko uribwa n’ibifi binini, nyamara ntibihanwe.

Prof Sam Rugege yavuze ko inkiko zitajya kwishakira ibifi binini ngo zibiburanishe, kuko ngoako ari akazi k’ubushinjacyaha.

Ati:”Twe tuburanisha imanza twashyikirijwe. Inkiko ntizagenda zishakisha ibifi binini ngo tubaburanishe, abaza mu nkiko turababuranisha twasanga ibimenyetso bibahama bagafungwa. Ibyo kuvuga ngo abacamanza bashobora kwikorera iperereza nabyo bibaho ariko ntabwo ari ikintu gisanzwe.”

Mukagashugi Agnes, Umushinjacyaha mukuru wungirije avuga ko aba bantu bakomeye barya ruswa bahari kandi ngo kuba badahanwa si uko bari hejuru y’amategeko ahubwo ngo babikorana ubwenge bwinshi kuburyo kubafata bikigoye ubushinjacyaha.

Ati "Usanga akenshi ba bantu twavuga ko bakomeye barabanza bakabitekerezaho, bakabikora no mu buryo bufifitse cyane burimo amayeri menshi. Bakabikora ku buryo bigorana ko ubushinjacyaha cyangwa ubugenzacyaha butoroherwa no kubona ibimenyetso. Naho abamotari cyangwa abashoferi baba bumva ari ibintu byoroheje babikora ku mugaragaro bumva nta n’ikibazo gihari.

Si uko bo bafite ubudahangarwa ku bijyanye n’amategeko si uko bari hejuru y’amategeko ariko uburyo babikora habamo ubuhanga bwinshi cyane.”


Mukagashugi Agnes umushinjacyaha mukuru wungirije

Kuva mu mwaka wa 2005 abakozi b’inkiko 38 bamaze kwirukanirwa ibyaha bya ruswa barimo 16 b’abacamanza n’abanditsi 22. Mu mwaka ushize hirukanwe umucamanza umwe n’abanditsi 2.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza