"Imitungo yasizwe na bene yo siyo igomba gutabara imbabare" Minisitiri Busingye

1

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Jonshon Busingye aravuga ko imitungo yasizwe na bene yo itagomba guhabwa abatishoboye kuko igomba kubyazwa umusaruro na Leta.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, mu nama nyunguranabitekerezo yari igamije kurebera hamwe uko imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo.

Ubundi umutungo witwa ko wasizwe na nyirawo iyo yapfuye cyangwa atari mu Rwanda ku mpamvu zitandukanye akaba nta muzungura uhari byemewe na mategeko.

Iyi nama ihuriyemo ba Perezida ba za Komite zishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo mu turere, umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo muri Minisiteri y’ubutabera, Polisi y’Igihugu, n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’imicungire y’iyo mitungo.

Kuri ubu mu Rwanda harabarwa imitungo yasizwe na bene yo igera ku 1, 145 yiganjemo amazu, Imirima, amashyamba, ibibanza ndetse n’inzuri. Minisitiri Busingye yavuze ko Leta ari yo ifite mu nshingano gucunga iyi mitungo kandi ko bidakwiye ko abayobozi bayikoresha mu gufasha abatishoboye.

Nkuko byagaragaye henshi mu turere hari abatishoboye bagiye batuzwa n’ubuyobozi bw’uturere mu mazu yasizwe na bene yo cyangwa bagahabwa indi mitungo yasizwe na bene yo ugasanga hari abayigize nk’iyabo ndetse bamwe baranayibarujeho kubera igihe bayimaranye.

Ibi Minisitiri w’ubutabera Jonston Busingye yavuze ko iyo mitungo igomba kubyazwa umusaruro ndetse ko idakwiye kuba ari yo itabara imbabare.

Yagize ati ”ntabwo imitungo yasizwe na bene yo igomba gukoreshwa nka croix rouge, abayirimo bagomba kuyivamo cyangwa uturere tukemera kujya twishyura ubukode bwayo.”

Busingye yongeye ho kandi ko nta rwego rwa Leta rufite uburenganzira bwo gukoresha uko rushatse imitungo yasizwe na bene yo cyangwa kuyigira inzu zo gukoreramo, aha yavugaga nk’ibiro by’imirenge n’utugali wasangaga mu gihe cyashize bikorera mu mazu y’abandi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’iyi mitungo yavuze ko mu micungire y’imitungo yasizwe na bene yo hakigaragaramo ibibazo nko kuba hari imitungo ishaje ikenewe gusanwa,igiciro cy’ubukode kikiri hasi ndetse n’ababa muri yi mitungo batishyura ubukode ku gihe.

Imitungo ishaje yo ngo izajya igurishwa abashoboye kuyibyaza umusaruro maze amafaranga avuyemo ashyirwe kuri konti idakorwaho azahabwe nyira yo agarutse mu Rwanda.

Aha Minisitiri Busingye yasabye inzego zibishinwe kwirinda imanza bacunga iyi mitungo neza kandi bashaka uko iyi mitungo yabyazwa umusaruro dore ko 10.3% by’iyi mitungo ari yo ibyazwa umusaruro gusa.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama nuko komite zashyizweho mu turere zishinzwe imicungire y’iyi mitungo zigomba kubarura imitungo itabaruwe ndetse igafotorwa ikabikwa mu mafoto.


Muhire Yves, umuyobozi w’ishami rya MINIJUST rishinzwe imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo.



Iyi nama yari yitabiriwe n’impande zitandukanye zirebwa n’imicungire y’iyi mitungo.

Raoul D. Nshungu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo