Imibiri yakekwagaho kubamo uw’umunyamakuru waburiwe irengero yarashyinguwe

Imibiri 2 yakuwe mu mugezi wa Mubarazi ubwo hashakishwaga umunyamakuru Jean Bigirimana waburiwe irengero guhera tariki 22 Nyakanga 2016 yashyinguwe ku wa kabiri tariki 16 Kanama 2016 mu ntara ya Muramvya nyuma yo kumenya ko muri yo hatarimo uwa Jean Bigirimana waburiwe irengero.

Ibi byatangajwe n’abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu nkuko ikinyamakuru Iwacu cyari cyabibamenyesheje.

Nk’uko abari bahari babitangaje, ngo baretse gushyingura iyi mibiri mbere y’uko umugore w’uyu munyamakuru wabuze agera ku bitaro bikuru by’iyi ntara ku wa gatanu kugira ngo arebe ni ba mu mibiri yakuwe mu mazi nta mugabo we wari urimo.

Nk’uko umushinjacyaha mukuru mu ntara ya Muramvya yabitangaje, ngo imibiri ibiri yatoraguwe mu mazi ntibashoboye kumenya imyirondoro ya ba nyirayo.

Ibyo uyu mushinjacyaha yavuze kandi byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye, akaba yarabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016

Ibi bibaye mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Burundi yari imaze iminsi mike isabye ko hakoreshwa uburyo bwo kumenya imyirondoro y’iyi mibiri yakuwe mu mugezi wa Mubarazi hakoreshejwe uburyo bwo gupima ADN.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo