Kwamamaza

UBUTABERA

Imena wahoze ari Minisitiri yahakanye gutonesha abagore b’abagabo bakoranaga

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Imena wahoze ari Minisitiri yahakanye gutonesha abagore b’abagabo bakoranaga

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare, Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere nibwo yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho akurikiranyweho ibyaha birimo itonesha no gutanga ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Imena waburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yari akiri umuyobozi yasinye itegeko riha ububasha kompanyi y’umugore wa Kayumba Francis na Kagabo Jacques bakoranaga bwo gukora ubushakashatsi bwo gucukura amabuye y’agaciro i Nduba mu Karere ka Gasabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoze abizi neza ko abo bagore ari ab’abagabo bakorana.

Imena kandi nyuma yo gusinya iryo tegeko, ngo yanandikiwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere amumenyesha ko kompanyi bahaye isoko ryo gukora ubushakashatsi bitakurikije amategeko, undi ntiyumvira.

Kayumba na Kagabo baregwa hamwe na Evode Imena, ngo nabo bakoresheje uko bashoboye ngo iyo sosiyete y’abagore babo itsindire iryo soko.

Imena kandi ashinjwa kwanga guha uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro kompanyi Nyaruguru Mining kandi akanama kari kemeje ko yujuje ibisabwa ngo iruhabwe.

Imena yisobanura ku cyaha cyo gutonesha abagore b’abagabo bakoranaga, yavuze ko mu bakozi bose basaga 400 bakoreraga muri Minisiteri, atashoboraga kumenya ngo uwahawe isoko ni uwa kanaka, bityo ko atasinye abaha uburenganzira abizi.

Yavuze kandi ko nta kompanyi yashoboraga kwima uruhushya rwo gucukura kandi hari komite ishinzwe gusuzuma kompanyi zifite ubuziranenge, ikemeza ko zihabwa uruhushya.

Imena yasabye urukiko kumurekura akajya kwita ku muryango we, dore ko ngo aho atuye hazwi kandi na mbere akaba ariwe witwaye mu bugenzacyaha ubwo bamuhamagaraga.

Imena yakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta mu Ukwakira umwaka ushize.Yatawe muri yombi kuwa 27 Mutarama 2017.

Inkuru bijyanye:Uwahoze ari Minisitiri Evode Imena afunze ashinjwa itonesha

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza