Kwamamaza

UBUTABERA

Imanza zijyanwa ku Muvunyi zisabirwa gusubirishwamo bitari ngombwa zigiye kugabanywa

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Imanza zijyanwa ku Muvunyi zisabirwa gusubirishwamo bitari ngombwa zigiye kugabanywa

Bitewe n’ubwinshi bw’imanza zijyanwa ku rwego rw’umuvunyi zisabirwa gusubirishwamo akenshi bitari na ngombwa, harimo kwigwa uburyo bwo kugabanya umubare w’izo manza mu rwego rwo korohereza akazi abakora mu rwego rw’umuvunyi ko kujonjora imanza zikwiye gusubirwamo n’izitagomba gusubirwamo.

Akenshi iyo abantu baciriwe imanza n’inkiko, usanga bigorana ko uwatsinzwe yemera instinzwi. Iyo atemeye ko yatsinzwe rero yiyambaza inzira yo kujurira mu zindi nkiko zirengeje ubushobozi urwamuciriye urubanza.

Iyi nzira yo kujurira iragenda ikagera aho umuntu yiyambaza urwego rw’umuvunyi kuko rwo rufite n’ububasha bwo gusubirishamo imanza zaciwe n’urukiko rufite ububasha busumba izindi nkiko zose mu Rwanda (urukiko rw’ikirengo)

Ubusanzwe, imanza umuvunyi asabira gusubirishamo ni iziba zigaragaramo ruswa n’akarengane, ariko bitewe na ya myitwarire yo kutemera gutsindwa usanga urwego rw’umuvunyi rwakira imanza nyinshi cyane zisabirwa gusubirishwamo kandi hakorwa isuzuma bagasanga inyinshi nta karengane cyangwa ruswa byagaragaye mu guca urwo rubanza.

Mu biganiro by’abitabiriye Inteko Rusange idasanzwe ya sena yemerejwemo raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ku isuzumwa rya dosiye z’Abayobozi baherutse guhabwa imirimo barimo na Murekezi Anastase wemejwe nk’umuvunyi mukuru, bamwe mu basenateri bagarutse ku ngingo yo kugabanya umubare w’imanza zijyanwa ku rwego rw’umuvunyi kandi zitarimo akarengane na ruswa.

Abasenateri bavuze ko hari imishinga yo kuvugurura amategeko irimo gukorwa kuburyo abaperezida b’inkiko runaka bazahabwa ububasha bwo gusuzuma dosiye z’abasaba gusubirishamo imanza basanga koko harimo akarengane zikaba ari bwo zishyikirizwa umuvunyi.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza ari na yo yasuzumye dosiye z’aba bayobozi bemejwe zirimo n’iy’umuvunyi, yavuze ko imanza zishyikirizwa umuvunyi zigenda ziba nyinshi cyane bityo kuzigabanya bikaba bikwiye.

Ati: "Iki kibazo cy’ubwinshi bw’imanza zisabirwa gusubirishwamo byaje kugaragara ko zigenda ziba nyinshi,.... iyo bigeze ku rwego rw’umuvunyi barasesengura ndetse zimwe zikajya gusubirishwamo, ariko iyo urebye ijanisha ry’imanza ziba zirimwo akarengane ugasanga ari nkeya cyane kandi biha umurimo munini ba bakozi bake bo ku rwego rw’umuvunyi kugirango bazajonjore basohoremo bike cyane.

Senateri Sindikubwabo avuga ko nko mu gihe urubanza rwaciwe n’umucamanza mu rukiko runaka, umuburanyi ashobora gutakambira perezida w’urukiko agakora ubusesenguzi ku mikirize y’urwo rubanza kuko ataba ari we waciye urwo rubanza noneho akareba niba harimo akarengane mu mikirize y’urubanza akamwemerera kurushyira umuvunyi.

Avuga kandi ko iryo suzuma rishobora gukorwa n’urukiko rurusha ububasha urwaciye urubanza abarukoramo bagasesengura bakareba niba koko mu mikirize y’urubanza haba hari akarengane karimo.

Ibi ngo bizafasha kugabanya imanza zishyikirizwa umuvunyi kandi bitari ngombwa ko zijyanwayo. Ati: "Iyi gahunda iri mu nzira,... umuvunyi mukuru asanga mu bwuzuzanye no mu busumbane bw’inkiko ndetse n’ubusumbane bw’inzego mu rukiko rumwe, isuzuma rishobora gukorwa rigafasha kugirango hajye ku muvunyi imanza zasesenguwe kurusha uko byagendaga."

Senateri Sindikubwabo avuga ko iyi ngingo atari ubwambere iganiriweho ndetse ngo n’umuvunyi mukuru ucyuye igihe yayitanzeho ibitekerezo.

IBITEKEREZO

  • Ngendahimana eugene Yanditse:

    Ikibazo usaga abacamaza bafite ukutu bahuza kuburyo abo basesegurubanza basaze ariruswa bakohereza kuvunyi peee kuko abakozi bumuvunyibo taho babogamiraga

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza