Ikoranabuhanga mu gutanga ibirego rizagabanya ruswa rifashe kubika ibimenyetso

Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda Itamwa Emmanuel, aravuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibirego mu nkiko bizagabanya ingendo ababuranyi bakoraga bajya ku rukiko ndetse bikanagabanya itangwa rya ruswa mu nkiko.

Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa 31 Gicurasi rwasohoye itangazo rivuga ko kuva kuri uyu wa 01 Kamena 2017,uburyo bw’ikoranabuhanga bwakoreshaga mu nkiko zimwe na zimwe butangira gukoreshwa mu nkiko zose zo mu Rwanda uretse urwa gisirikare.

Iri tangazo riravuga ko abatanga ibirego BOSE haba mu rukiko rw’ikirenga, mu rukiko rukuru n’ingereko zarwo, mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi no mu nkiko z’ubucuruzi, mu nkiko zisumbuye no mu nkiko z’ibanze zose, bazajya bakoresha ubwo buro.

Aha hari abibajije niba bitazagrana ku bantu batamenyereye gukoresha ikoranabuhanga cyangwa batuye kure y’ahantu bashobora kubona murandasi (interineti) ariko Itamwa yavuze ko ubu buryo buzorohera abanyarwanda kurusha ubwari busanzwe.

Yagize ati: "Biruhura abaturage kuko abaturage bagombaga gukora umurongo imbere y’umwanditsi w’urukiko batanga ibirego bazajya batanga ibirego bakoresheje mudasobwa na interineti, udafite mudasobwa azajya areba abacuruza murandasi bari hafi ye ariko bitabaye ngombwa ko ajya mu rukiko dore ko inkiko hamwe na hamwe ziba ziri kure"

Yakomeje agira ati: "Ababuranyi bashobora gukurikirana dosiye zabo aho bari hose batagiye ku rukiko, twebwe icyo twifuza ni uko ababuranyi bazajya baza ku rukiko bazanywe no kuburana, ariko gukurikirana ngo dosiye yanjye igezehe hehe, kumenya ngo imyanzuro igeze hehe byose bakabibona muri sisiteme"

Yavuze kandi ko bizafasha ababuranyi kubika ibimenyetso bibafasha mu rubanza.

Ati: "Bifasha mu kubika ibimenyetso, ubundi wasangaga ari amasezerano, ari ibindi ibimenyetso ugasanga bishobora kwangirika kubera imvura, hari n’aho imbeba zabiryaga ugasanga birabuze, ariko kuko babinyuza muri sisiteme y’ikoranabuhanga uba wizeye ko ibimenyetso byose uzabibona"

Ikindi yagarutseho ni uko ubu buryo buzagabanya itangwa rya ruswa mu nkiko bitewe nuko abatanga ibirego batazongera guhura imbonankubone n’abanditsi b’inkiko.

Ati: "Bigabanya itangwa rya ruswa kuko ubusanzwe abaturage bajyaga imbere y’umwanditsi w’urukiko bandikisha ibirego, uko guhura gushobora gutuma habaho gutanga ruswa, ariko kuko batazongera guhura dutekereza ko bizagabanya ruswa."

"Turavuga tuti koko hari ahantu mu byaro hatari amazu acuruza murandasi hafi, ariko kugera aho bayicururiza ugasanga ni hafi kuruta kujya aho urukiko ruri, urumva ko aba aruhutse ugereranyije no kujya aho urukiko ruri."

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo