Amanyanga yatumye Umunyarwanda akatirwa gufungwa imyaka 15 muri Amerika

Urukiko rukorera mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rumaze gukatira umunyarwanda Gervais "Ken" Ngombwa igihano cyo gufungwa imyaka 15.

Uru rukiko rwamuhamije kubeshya ubwo yakaga ubuhungiro n’igihe yasabaga ubwenegihugu bw’Amerika.

Umucamanza Linda Reade yasobanuye ko Ngombwa yanagize uruhare rurambuye mu bikorwa bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora yasobanuye ko atazi neza umubare w’abantu Ngombwa yaba yarishe, cyangwa se abarwanashyaka bangahe b’ishyaka rye yatwaye mu mudoka ye bagiye gukora Jenoside, ariko ahamya ko nta gushidikanya uwo mugabo yari umuyobozi w’ishyaka rya MDR-Power.

Yanzuye avuga igihano kirebana n’ibyo byaba bya Jenoside gihariwe guverinoma y’u Rwanda.

Bisobanuye ko uyu mucamanza yumvikanishaga ko Ngombwa azoherezwa mu Rwanda narangiza igihano cye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Inkiko Gacaca ebyiri zo mu Rwanda zahamije Ngombwa Gervais ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri 2011.

Muri Mutarama umwaka ushize, umucamanza mu rukiko rw’Amerika yahamije, Ngombwa ibyaha byo kuba yaragerageje kubona ubwenegihugu bw’Amerika mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ijwi rya Amerika rivuga ko uwo mucamanza yasobanuye ko mu gusaba ubwenegihugu, Ngombwa yatangarije abashinzwe abakozi ba Minisiteri y’umutekano w’igihugu ibintu bitari byo.

Uwunganira Ngombwa mu rukiko, Me Ray Scheetz yasobanuriye urukiko ko uwo yunganira atigeze yica umuntu n’umwe, kandi ko atari umuyobozi w’ishyaka MDR-Power, nk’uko ubushinjacyaha bwabyumvikanishje.

Yanasobanuye ko atigeze ashishikariza abantu kwica abandi. Uyu avoka yasobanuye ko ubushinjacyaha butatanze abatangabuhamya bamubonye akora ibyo byaha, ko gusa abakozi ba Minisiteri y’umutekano w’igihugu ari bo batanze ubuhamya bashingiye ku byo bavuganye n’abatangabuhamya nyirizina.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo