Ikintu cyitwa umukozi wa Leta muri iki gihugu giteye ubwoba, ntabwo akorwaho-Ingabire Immaculee

Madamu Ingabire Marie Immacule, Umuyobozi wa Transparency Rwanda yavuze ko umukozi wa Leta ahabwa ububasha bwinshi mu kazi ku buryo kumukurikirana igihe yariye cyangwa akekwaho ruswa bigoye.

Yabitangaje kuri uyu wa 30 Gicurasi 2017, mu nama yiga ku bikorwa bwo kurwanya ruswa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Ingabire yavuze ko usanga iyo hari umukozi wa Leta uketweho ruswa, kumukurikirana bigorana, ngo kuko bisaba kubanza kumwandikira cyangwa se kumuhagarika, hakaba ubwo iyo nzira yose itumye hari ibimenyetso bisibangana.

Yagize ati: “Ikintu cyitwa umukozi wa Leta muri iki Gihugu giteye ubwoba, ntabwo akorwaho. Uramwirukanye uraza kubanza kwishyura amafaranga kubera ko ntiwabanje kumuhagarika, ntiwabanje kumwandikira. Ubwo se uzasanga umuntu arya ruswa, ubanze umwandikire umusabe ibisobanuro, umuhagarike nyuma y’aho umugarure mu kazi ngo niyongera kuyirya ukamufata ni bwo uzamwirukana?”

Ingabire yavuze ko kuri we umuyobozi wariye ruswa adakwiye gukomeza kwitwa umuyobozi, ngo ahubwo uwayimuhaye ni we uba umuyobora.

Ati “Iyo umuyobozi yakiriye ruswa ntabwo aba akitwa umuyobozi kuko iyo amaze kuyakira wowe muturage ni wowe umuyobora. Asigara akora ibyo nshaka kandi vuba, mu gihe undi utamuhaye ruswa ashobora guhabwa Serivise bitinze.”

Yagarutse kandi ku nzego zishinzwe gukurikirana ibyaha bya ruswa, avuga ko hari aho zidaha uburemere icyo cyaha zivuga ko kidakemeye.

Ati: “Icyo bita ibibazo bikomeye ni ibihe? ibyoroheje byo ni ibihe? kuko wenda wasanga ibyo twe twita ko bikomeye kuri bo byoroshye, nyamara wenda ibyo twita ko byoroshye kuri bo bikomeye.”

IGP Gasana Emmanuel yavuze ko umunyarwanda wese akwiye guhagauruka akarwanya ruswa kugirango iterambere ryifuzwa rigerweho.

Yagize ati: “Kugira ngo umunyarwanda agire ubuzima bwiza nuko twese twabigiramo uruhare, bitabaye ibyo igihugu ntabwo cyatera imbere kikirangwamo ruswa kandi ruswa imunga igihugu”.

Raporo y’Umuryango Transparency International mu mwaka wa 2016 ishyira u Rwanda ku mwanya wa Gatatu mu byarwanyije ruswa, rukaza ku mwanya wa 50 ku isi.

IGP Gasana, Aloysie Cyanzayire (umuvunyi mukuru) na Ingabire


IGP Gasana Emmanuel


Ndayishimiye Thierry

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo