IBUKA yasabye u Bufaransa kurebera kuri Canada n’u Buholandi bukohereza abakekwaho Jenoside

Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA, urasaba igihugu cy’u Bufaransa n’ibindi bidashyira ingufu mu kuburanisha cyangwa kohereza abakewaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigira ku bihugu nka Canada, Amerika n’u Buholandi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu nibwo Jean Claude Henri Seyoboka ukekwaho Jenoside yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Canada ngo yisobanure kubyo ashinjwa.

Ni nyuma kandi ya Jean Baptiste Mugimba na Claude Iyamuremye boherejwe n’u Buholandi mu minsi ishize ndetse na Leopold Munyakazi uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA yavuze ko ari isomo ku bindi bihugu bidashyira ingufu mu kohereza cyangwa kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Abarokotse Jenoside bishimiye uku kohereza abo bantu kubera aribwo butabera.Ni ingenzi kandi ku gukira ibikomere kw’igihugu kuko nta bwiyunge bushoboka hatabayeho ubutabera.Twishimiye ubu bufatanye mpuzamahanga n’icyizere ku butabera bw’u Rwanda.”

Dusingizemungu yakomeje agira ati “Nyamara abakekwaho Jenoside bakomeje kwibera mu mudendezo mu bihugu bimwe na bimwe by’umwihariko u Bufaransa.Ibi bihugu bikwiye gukurikiza urugero rwa Canada, u Buholandi na Amerika, bigakorana na Guverinoma y’u Rwanda bagashyikirizwa ubutabera haba mu Rwanda cyangwa aho bari.”

Igihugu cy’u Bufaransa cyakunze gishinjwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bushinjwa gutera inkunga Leta yashyize mu bikorwa ikanategura Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Bufaransa ntibujya bwemera cyangwa ngo buhakane uruhare rwabwo, bikaba byarakunze no kuzonga umubano w’ibihugu byombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo