Kwamamaza

UBUTABERA

Hon Bernard Makuza yerekanye ko kwirinda amakimbirane biruta guhangana n’ingaruka zayo

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Hon Bernard Makuza yerekanye ko kwirinda amakimbirane biruta guhangana n’ingaruka zayo

Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe Sena Bernard Makuza yagaragaje ko ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bikwiye guhagurukira kwirinda ibikomeje kubangamira umutekano w’abaturage babyo kuko igihugu kimwe iyo kidatekanye igituranyi cyayo bikigiraho ingaruka.

Kuri uyu wa 06 Kamena 2016 i Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya 14 isanzwe ya komite mpuzabikorwa y’ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko mu karere k’ibiyaga bigari(FP-ICGLR) aho bari kwiga ku bibazo by’umutekano byugarije ibihugu by’umwihariko nk’u Burundi, Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Sudani na Sudani y’Epfo.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari bikwiye kwita cyane ku kurinda igiteza umutekano muke aho kwita ku guhangana n’ingaruka ziterwa n’umutekano muke uharangwa.

Yagize ati “muri rusange ibibazo bya politiki n’umutekano biracyabangamye kandi ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu kimwe kigira ingaruka ku gituranyi cyacyo, dukwiye rero kwirinda kuruta uko twahangana n’ingaruka z’amakimbirane twagakwiye kwirinda.”

Hon Bernard Makuza yongeyeho ko ibihugu byo mu karere bikwiye kurangwa n’imiyoborere myiza, ubumwe n’amahoro ari nabyo biranga u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi aho rumaze kwiyubaka .

Yagize ati “mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi imbogamizi twahuye nazo, zaduteye imbaraga , twumvise ko Ubumwe, Umutekano n’imiyoborere myiza ari inkingi k’ukuzahura no kubaka igihugu cyacu ku buryo buramye.”

Umunyamabanga w’ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko mu karere k’Ibiyaga bigari Prospere Higiro yavuze ko kurandura imitwe y’iterabwoba cyane cyane FDLR bikwiye gushyirwa mo imbaraga nyinshi haba mu buryo bwa gisirikare ariko bahereye ku bayozi b’iyo mitwe kuko ari bo ishingiyeho.

Yagize ati “ Haba UN,AU cyangwa ICGLR bose bafite imyumvire imwe uriya mutwe ugomba kurwanywa mu buryo bwa gisirikare kandi icyo dusaba ni uko bakwibanda ku gukurikirana abayobozi bayo, kuko tuzi ko imitwe ya gisirikare ishingiye ku bayobozi bayo.”

Muri iyi nama y’iminsi ibiri biteganijwe ko hazafatwa imyanzuro izashyikirizwa Inteko rusange y’ibihugu bigize umuryango w’ibiyaga bigari, ikazaba yerekana uko ibibazo by’umutekano muke bigaragara mu karere byakemuka.

Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko mu bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari ririmo ibihugu 12 ari byo Burundi, Kenya, R.D. C,Angola, Sudani, Sudani y’Epfo,Uganda,Zambiya,u Rwanda,Tanzaniya,Centre Afurika, na Kongo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza