Burundi: Hatangajwe amakuru avuguruza ay’igipolisi ku rupfu rw’umusirikare wapfiriye mu biro by’iperereza

Adjudant Eddy Claude Nyongera uvugwaho kwicwa akorewe iyicarubozo

Nyuma y’aho igipolisi cy’u Burundi gitangarije ko Adjudant Eddy Claude Nyongera yiyahuye yiturikirijeho gerenade nyuma y’igihe gito agejejwe mu biro bishinzwe iperereza akurikiranyweho icyaha cyo guhungabanya umutekano, kuri ubu biravugwa ko yaba yarishwe.

Amakuru dukesha Radiyo RPA aravuga ko bamwe mu basirikare b’igihugu cy’u Burundi batangaza ko tariki 14 Nzeli Adjudant Nyongera akimara kugezwa mu biro bishinzwe iperereza yahaswe ibibazo ndetse anakorerwa iyicarubozo na Theogene wabaye umurwanashyaka w’ishyaka FNL.

Aya makuru akomeza avuga ko ubwo Adjudant Nyongera yategekwaga gusinya zimwe mu mpapuro ku ngufu akabyanga yatangiye gukorerwa iyicarubozo n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi.

Aya makuru avuguruza ayatanzwe n’Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi , Pierre Nkurikiye yemezaga ko Adjudant Nyongera yiyahuye kuko RPA yo yatangaje ko yishwe n’ uwitwa Joseph Mathias Niyonzima bakunze kwita Kazungu ahawe amabwiriza n’Umuyobozi w’uwergo rushinzwe iperereza mu Burundi , Général Major Etienne Ntakarutimana bakunze kwita Steeve.

Nk’uko RPA ikomeza ibivuga, ngo iyicwa rya Adjudant Eddy Claude Nyongera ryakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’Aba Ofisiye bato bagera kuri bane mu gipolisi cy’u Burundi.

Abo ni: Adjudant Gahungu Thadée, Innocent Girukwigomba wari usanzwe akora mu butabera muri Polisi muri Zone ya Musaga wafashwe akajyanwa ahantu kugeza n’ubu hataramenyakana, Adjudant-chef Albert Kitaburaza na Adjudant Masabo Ferdinand wafashwe asubiye aho yakoraga i Rukoko nyuma y’amabwiriza yari ahawe n’umuyobozi we Major Nikoyagize.

Pierre Nkurikiye (umuvugizi wa Polisi y’i Burundi) yari yasobanuye ate iby’uru rupfu?

Tariki 14 Nzeli 2016 nibwo Pierre Nkurikiye yatangaje urupfu rwa Adjudant Eddy Claude Nyongera wari usanzwe akora mu biro bikuru by’igisirikare cy’u Burundi avuga ko yiyahuje gerenade ubwo yari arimo kubazwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi.

Nkurikiye yavuze ko uyu musirikare yiturikirijeho gerenade ayikuye mu cyumba kibikwamo intwaro ziba zaratswe abantu b’inkozi z’ibibi ikaba yari ibitse muri icyo cyumba.

Nkurikiye we yasobanuye avuga ko uyu musirikare ngo yasohotse mu cyumba umu OPJ wa kabiri yamubarizagamo amubwira ko hari ibyo yibagiwe kubwira umu OPJ wa mbere akaba agiye kubanza kubimubwira arangije ngo ahita yinjira muri icyo cyumba yakuyemo gerenade.

Abashinzwe umutekano ngo babanje kurwana na we bashaka kumwaka iyo gerenade ariko biranga maze ngo ubwo babonaga ko igiye guturika ngo birukanse imuturikana wenyine ahita apfa.

Pierre Nkurikiye yavuze ko uyu musirikare yiyahuye nyuma yo kuvuga ibyo yari yabajijwe byose

Kanda hano urebe Videwo yerekana uko umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Pierre Nkurikiye asobanura urupfu rwa Adjudant Eddy Claude Nyongera

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo