Hasobanuwe impamvu nyamukuru abunzi bambuwe bumwe mu bubasha bari bafite

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko impamvu Abunzi bambuwe ububasha bari bafite bwo kuburanisha imanza nshinjabyaha ari uko abantu bitwikiriye icyuho cyari mu mikorere yabo maze bagakora ibyaha bibangamiye amahoro n’umutekano bya rubanda.

Ibi Minisitiri w’ubutabera yabisobanuye kuri uyu wa 20 Nzeli ubwo yasobanuriraga abanyamakuru ibirebana n’Itegeko rivuguruye No 37/2016 ryo ku wa 08/9/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi.

Iri tegeko rivuga ko abakoze ibyaha nshinjabyaha bazajya bajyanwa kuburanishirizwa mu nkiko zisanzwe.

Asobanura ku mpamvu yatumye Abunzi bamburwa ububasha bwo kuburanisha izi manza, Minisitiri Busingye yavuze ko ibi byakozwe nyuma yo kubona ko imikorere y’Abunzi kuri izi manza yahaye icyuho abakora ibyaha bibangamiye ituze n’umutekano bya rubanda.

Yagize ati:"Ibi bibazo twari twavuze ngo bikemurirwe mu bunzi byabaye ikibazo gikomeye noneho abantu babona icyo cyuho bakimeneramo bagakora ibintu byinshi bibangamiye umutekano w’umutungo w’abaturage, bibangamiye amahoro n’ituze mu cyaro, ibintu biba bibi cyane, twasanze kunga umuntu wishe itungo rya mugenzi we ukamwunga na nyiri itungo bidakunda, kunga umuntu wagiye mu nzu y’abandi akiba ... twasanze aho kuba amahirwe y’abanyarwanda yo kumvikana ahubwo bamwe babonyemo icyuho cyo kugirira nabi abaturanyi n’inshuti zabo "

Yavuze ko uku kwiyongera kw’ibi byaha cyane cyane mu bice by’icyaro, ari byo byatumye Minisiteri y’ubutabera isaba abadepite ko ibi byaha biburanishirizwa mu nkiko zisanzwe.

Ati: " Twasubiye mu Nteko Ishinga mategeko dusaba ko batwemerera tugasubiza ibi byaha mu gitabo cy’amategeko ahana kugirango awakora iki cyaha wese akurikiranwe n’inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha."

Ibyaha Abunzi batazongera kuburanisha ni ibihe?

Bimwe muri ibi byaha, harimo ubujura budakoresheje ikiboko, guhisha ibintu bikomoka ku cyaha, Ubwambuzi bushukana, ububeshyi, ubuhemu, kwaka ibitari bwishyurwe, kubika kubw’uburiganya ikintu icyo ari cyo cyose watoraguye, gufata nabi amatungo, kuyica cyangwa kuyakomeretsa.

Minisitiri w’ubutabera yavuze ko ibi ari ibintu bigiye guhagurukirwa kuko ngo ni bimwe mu bintu abaturage bafataga nk’ibyaha bidakomeye kandi nyamara ngo bibangamiye cyane umutekano w’abaturage kuko ngo nyuma yo kubunga usanga n’ubundi inzika zikomeza kubaho hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.

Uretse izi mpinduka, itegeko rigenga Abunzi rivuguruye ryagabanyije agaciro k’ikiburanwa mu manza zicibwa n’Abunzi kuko kavanywe kuri Miliyoni eshanu gashyirwa kuri Miliyoni eshatu.

Ibi bivuze ko mu gihe ikiburanwa kirengeje agaciro ka Miliyoni eshatu, bunzi batemerewe kuburanisha icyo kirego.

Mu yandi mategeko yavuguruwe n’abadepite mu minsi ishize, harimo itegeko rigenga abantu n’imiryango aho imyaka y’ubukure yavuye kuri 21 ikajya kuri 18.

Nubwo imyaka y’ubukure yashyizwe kuri 18 ariko, Minisitiri Busingye yatangaje ko imyaka yo gushinga urugo yo yakomeje kuba imyaka 21 ku mpamvu avuga ko zishingiye ku kuba umuntu w’imyaka 18 aba atarageza igihe nyacyo cyo kuba umugabo cyangwa umugore kuko abenshi ngo baba bakiri no mu mashuri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo