U Rwanda rwongeye gutera utwatsi raporo ya HRW irushinja guhohotera abatagira kivurira

1

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ahakana yivuye inyuma ibya raporo ya HRW

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu( Human Right Watch) wasohoye raporo ivuga ko igihugu cy’u Rwanda kitubahiriza amategeko mu ifata n’ifunga ryagateganyo rikorerwa abantu batagira kivurira nyamara u Rwanda rwo rukavuga ko ifata n’ifungwa rikorwa hubahirijwe amategeko kandi akaba akurikizwa.

Kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016 nibwo hasohotse raporo nshya y’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ( HRW) ivuga ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bufata bukanafungira abatagira kivurira muri bimwe mu bigo ngororamuco mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Nk’uko iyi raporo nshya ya HRW yo muri 2016 yakorewe mu bigo ngororamuco bine birimo icya Gikondo transit Center, ikigo cya Muhanga, Mbazi (Huye) ndetse na Mudende (Rubavu) ibivuga, yemeza ko umubare munini w’abajyanwamo harimo abatagira aho baba, abacururiza ku mihanda, abana bo ku mihanda ndetse n’abandi bantu batagira kivurira aba bose bakaba bafungwa igihe kirekire.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko aba bantu bajyanwa muri ibi bigo ngororamuco badahabwa ibyo kurya bihagije, batabona amazi, ubuzima bwabo ngo ntibubungabungwa, bakubitwa kenshi, ngo bafungirwa mu byumba bidafite ubwinyagamburiro kimwe no kuba aho bafungirwa ngo haba hari umwanda ngo byose bikagendana no kuba batabasha kubona abunganizi ngo barenganurwe.

Umuyobozi w’uyu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (HRW) muri Afurika Daniel Bekele yagaragaje muri iyi raporo ko ifata n’ifunga atari byo byarangiza ubukene mu Rwanda.

Yagize ati: " Kuba abantu bakomeza gufungwa no gufatwa bitemewe n’amategeko si byo byarangiza ubukene ahubwo bihonyora abanyarwanda ndetse n’amabwiriza mpuzamahanga."

Iyi raporo yasohotse ishyira mu majwi polisi y’u Rwanda n’abandi baba bacunze ibi bigo ngororamuco kuba bakubita bakanafungira aba bantu ahantu hadafite isuku ndetse hari n’ubushyuhe bwinshi.


Ibigo ngororamuco 4 HRW ivuga ko yakoreyemo ubushakashatsi

Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika Daniel Bekele, avuga ko “Guverinoma y’u Rwanda ikwiye gufunga ibyo bigo byose, ahubwo igatanga amasomo y’imyuga, ubufasha n’uburinzi ku bantu batagira kivurira.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye avugana n’Igihe yakemanze abantu bakoreweho ubwo bushakashatsi kuko ngo hari benshi banyujijwe muri ibyo bigo ubu nyuma bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Baje bakanshaka nabereka abantu basaga 3000 bari mu mashuri y’imyuga, IPRC, amakoperative, kaminuza, hari ababonye akazi bari bararangije bajya mu rumogi karabananira, mu mashyirahamwe, abashinzwe umutekano, abapasitoro bavuye Iwawa… Ubu noneho dutangiye gushinga imiryango yo kurwanya ibiyobyabwenge twifashishe abo bantu.”

Ministiri Busingye kandi mu kwezi gushize yari aherutse kubazwa n’itangazamakuru iki kibazo kijyanye n’ifata n’ifunga ry’agateganyo bivugwa ko bikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, maze asubiza ko ifata n’ifunga riteganywa n’amategeko kandi akaba akurikizwa. Aha yavugaga ko kuba bakurwa ahantu habi bari bakajyanwa muri ibyo bigo kugira ngo bahakure ubumenyi bitakabaye ikibazo ngo umuntu yafunzwe kuko uretse n’u Rwanda n’ibindi bihugu byinshi bishaka kugirira akamaro abaturage babyo ngo birabikora.

Yagize ati: “Uwagize amahirwe make yo gutera imbere igihugu iyo kimugobotse ngo atere imbere ntibyakabaye ikibazo ngo umuntu yafunzwe […] na hariya sintekereza ko ataba ri mu gifungo kuko kurara munsi y’umuferege sintekereza ko ari igifungo cyoroheje, ntekereza ko ahubwo ikizima yahabwa amahirwe yo kugira icyo amenya, kugira ubwenge akamenya icyo yakora.”

Muri iyi raporo yasohowe n’umuryango mpuzamahanga ureberera uburenganzira bw’ikiremwa muntu (HRW) isaba igihugu cy’u Rwanda gufunga ibigo ngororamuco rukongera ubufasha, ubumenyi ngiro ndetse no gusigasira umutekano w’abene gihugu kuko ibona ko aba bana n’urubyiruko bajyanwamo bakorerwa ihohoterwa, ikongeraho ko mu gihe byaba bikomeje kuba mu buryo bunyuranije n’amategeko habaho iperereza ndetse hakabaho no gukurikiranwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Andika Igitekerezo Hano: Umuntu Wese Uzumvako Imigambiye Ari Ugusenya Ibigo Ngororamuco,azaze Mu Agakiriro Ka Rubavu ,tumwereke Aho Twavuye Ahotuge Nahotugana,kuko Nyuma Yokubatwaravuye Iwawa Ibikorwabyacu Nibwobuhamya Nyakuri,harakabaho Reta Yubumwe,yoyabonyeko Urubyiruko Dukwiye Kugaruriwrahafi Ikatwubakira Ibyobigo.

Tanga Igitekerezo