Kwamamaza

UBUTABERA

Dr Niyitegeka yashimangiye ko afunzwe binyuranyije n’amategeko

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Dr Niyitegeka yashimangiye ko afunzwe binyuranyije n’amategeko

Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye Dr Théoneste NIYITEGEKA uregwa ibyaha bya Jenoside yabwiye ubucamanza ko ingingo urukiko gacaca rwagendeyeho rumufunga itabaho, ko afunzwe binyuranije n’amategeko.

Dr Théoneste NIYITEGEKA uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko ingingo urukiko Gacaca rwa Gihuma rwahereyeho rumuha igihano cy’imyaka 15 itabaho kuko ngo ingingo ya kane igika cyayo cya mbere kitagena iyo myaka yahawe.

NIYITEGEKA akavuga ko n’igitabo inkiko Gacaca zifashishaga ngo kitari hejuru y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kandi ko ritigeze risohoka mu igazeti ya Leta bityo ko urukiko rukwiye gusuzuma niba iyo ngingo inyangamugayo zashingiyeho zikurikije amategeko.

Ati:«Inyangamugayo zihimbiye itegeko zimpa ibihano bidakurikije itegeko, nyamara ndasanga bari kwifashisha itegeko ryo kuwa 19 Kamena 2004 iryo niryo bari gukurikiza bampa ibihano»

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Théoneste avuga ko bidafite ishingiro mu gusaba ko bisuzumwa n’urukiko rw’ibanze, ahubwo ngo bikiye kuregerwa Urukiko rw’Ikirenga kuko ngo arirwo rubifitiye ububasha.

NIYITEGEKA Théoneste yigeze kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu ariko ntibyamuhira.Ubuheruka mu mwaka ushize wa 2016 uyu Dr NIYITEGEKA nibwo yari yareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza(Mpanga) gufungwa binyuranije n’amategeko, atsindwa kuri iki cyaha ndetse ahanishwa gutanga ihazabu ya Miliyoni n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye I Muhanga rwanzuye ko rugiye gusuzuma niba ikirego cye gifite ishingiro rukazasubukira urubanza ku ya 13 Kamena 2017 saa munani n’igice z’igicamunsi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza