Diane Rwigara na bamwe mu bo mu muryango we bakuwe mu rugo ku ngufu n’igipolisi cy’igihugu

1

Rwigara Diane uherutse gushaka kwiyamamariza kuyobora igihugu ntibikunde yamaze gutabwa muri yombi hamwe n’umubyeyi we Adeline ndetse na Mukuru we Uwamahoro Anne .

Aba uko ari batatu basanzwe mu rugo na Polisi y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 4/9/2017 irabatwara, aba bapolisi basanze Rwigara n’umubyeyi we ndetse na mukuru we mu rugo aho batuye mu Kiyovu ariko barakomanga banga kubafungurira.

Aba polisi ngo bahisemo kwinjira mu rugo ku ngufu bakoresheje urwego barabatwara ibi byabaye nyuma y’uko bahamagajwe kenshi mu bugenzacyaha ariko bakanga kwitaba.

ACP Theos Badege Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye Makuruki.rw ko bafashwe hagendewe ku rupapuro rwa Polisi rufata abantu banze kwitaba ubugenzacyaha.

Ati:"Hakoreshwe impapuro ziturutse kuri Polisi zifata abantu banze kwitaba ubugenzacyaha ubu bajyanwe ku bugenzacyaha kubazwa."

ACP Badege yavuze ko badafunze ariko bishoboka ko bafungwa bitewe n’icyemezo cy’ubugenzacyaha.

Ati:"Ntabwo bafunzwe bagiye kubazwa ibyo kubafunga ni icyemezo gishobora gufatwa n’ubugenzacyaha."

Diane Rwigara mu gikorwa cyo kubafata yahanitse ijwi maze abwira Polisi ati :" Mwadutwaye telefone mwadutwaye amafaranga mudutwara ibintu byose nta kintu mwadusigiye twari kugera kuri Polisi gute? Mwadufungiye hano twari kuza gute? muratujyana hehe ? ."

ACP Badege yavuze ko ibyaha bakurikiranyweho birimo kunyereza imisoro bahuriyeho hakiyongeraho n’ibindi bikurikiranyweho Rwigara Diane gusa birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Foto/Igihe.com

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo