Kwamamaza

UBUTABERA

Comptable wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Yanditswe

kuya

na

Editor
Comptable wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Ku mugoroba wo ku itariki 2 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Ngororero yafunze Mbonyizanye Jacqueline w’imyaka 36 y’amavuko, akaba akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda angana na 2,787,000 muri Sacco y’umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, yari abereye umucungamari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mugore yafashwe nyuma y’igenzura ry’umutungo ryakozwe n’umucungamutungo w’iriya Sacco ndetse n’ubuyobozi bwayo, ubwo biteguraga igenzura rusange ry’itsinda rizava mu kigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA.

CIP Kanamugire yagize ati:" Nyuma y’iryo genzura, byagaragaye ko hari amafaranga yagiye abura mu buryo budasobanutse kandi yaburiye mu maboko y’umucungamari ari we Mbonyizanye.”

Yakomeje agira ati:"Ubuyobozi bwa Sacco bwabimenyesheje Polisi ikorera muri uriya murenge ihita imufata mu rwego rwo kurinda ibimenyetso no gufasha iperereza ryahise ritangira ngo harebwe abafite uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’abaturage; akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero”

CIP Kanamugire akaba yashoje agira ati:"Birababaje kubona umuntu wari ushizwe gucunga umutungo wa rubanda aba ari we uwurigisa. Abantu bakwiye kuba inyangamugayo kandi bakanyurwa n’ibyo bafite."

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza