U Burundi bwamaganye Komisiyo ya ONU ishaka kuhakora iperereza

Umuryango w’Abibumbye ( ONU) ishami riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeli 2016 watoye komisiyo ishinzwe kujya gukora iperereza ryigenga ku byaha bibera mu gihugu cy’u Burundi.

Iyi komisiyo yatowe nyuma y’umwaka iki gihugu kivugwaho ihohotera no guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyi komisiyo izafatira imyanzuro abafite aho bahuriye n’ibi byaha ndetse bashyikirizwe ubutabera.

Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bavuga ko bakomeje guterwa impungenge n’ibikomeje kubera mu gihugu cy’u Burundi.

Imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu yatangaje ko iyi ari imwe mu nzira zizafasha gukuraho umuco wo kudahana umaze gufata indi ntera muri iki gihugu,gusa u Burundi bwavuze ko ari ukubuvogera.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu(Human Right Watch) watangaje ko kuba hashyizweho aka kanama ari intambwe nziza iganisha ku guhana abakoze ibyaha mu gihugu cy’u Burundi.

Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta muri iki gihugu yasabye leta y’u Burundi gukorana bya hafi n’iyi komisiyo yashyizweho kugira ngo harangizwe ibibazo bishingiye ku ihohotera no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Armel Niyongere, umunyamategeko akaba na Perezida w’ihuriro rya gikirisitu rirwanya iyicarubozo mu Burundi uri mu buhungiro yatangarije RFI ko yishimiye ishyirwaho ry’iyi komisiyo.

Yagize ati: “ Twari dutegereje ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga ishinzwe gukora iperereza ryigenga ku byaha bibera mu Burundi ndetse hakaba hamaze kumenyekana abagera kuri 12 bashinjwa gukora ibyaha byibasira inyokomuntu mu Burundi."

Yakomeje agira ati: “ Ibi bizatuma urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruboneraho gutangiza iperereza ku bayobozi b’u Burundi bashinjwa guhohotera no kwangiza uburenganzira bw’ikiremwamuntu."

Iyi komisiyo mpuzamahanga ishinzwe gukora iperereza ku byaha bibera mu gihugu cy’u Burundi yahawe manda y’umwaka umwe, nyuma ikazatangaza ibyo yagezeho mu nama rusange ya ONU.

Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nta bwumvikane bityo ko u Burundi bufite uburenganzira bwo kwanga uyu mwanzuro.

Yagize ati: “ UBurundi bufite uburenganzira bwo gukumira ku butaka bwabwo buri wese washaka gukora ibijyanye n’iperereza yitwaje imbaraga ze kuko bishobora kwangiza ibyo tumaze kugeraho ndetse n’ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Leta y’u Burundi yashyizemo imbaraga kugira ngo irwanye uyu mwanzuro

Abayobozi b’igihugu cy’u Burundi bakoresheje imbaraga zishoboka mu minsi ishize kugira ngo barwanye uyu mwanzuro.

U Burundi bwakomeje gukumira uyu mwanzuro ndetse leta ishyiraho itsinda ry’Abarundi ryagiye rihura n’imiryango itandukanye muri Afurika hategurwa n’ibiganiro mbwirwaruhame bitandukanye hagamijwe gukumira iyi komisiyo.

Mu mujyi wa Bujumbura kandi hagaragaye imyigaragambyo yabaga umunsi ku munsi iteguwe n’abaturage n’abayobozi.

Ikiyongereyeho uyu mwanzuro wemeje ko iyi komisiyo igomba gushaka ibimenyetso byose hifashishijwe abahanga bazafasha kugenzura n’ibyaha bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina byakozwe mu mvururu zatangiye muri Mata 2015.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo