Kwamamaza

UBUTABERA

Burundi: Icumi barimo n’umunyamakuru batawe muri yombi

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Burundi: Icumi barimo n’umunyamakuru batawe muri yombi

Salvator Nahimana, umunyamakuru wa Radiyo Mariya watawe muri yombi hamwe n’abantu 9

Kuri iki cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016 mu gace ka Mutakura, muri komine Ntahangwa Intara ya Cibitoke abantu icumi barimo n’umunyamakuru batawe muri yombi.

Amakuru dukesha Iwacu Burundi aravuga ko abatawe muri yombi bivugwa ko bari mu nama ya ubwo ubuyobozi bw’ibanze bufatanyije n’abapolisi n’abasirikare bazaga kubata muri yombi.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yemeje ifatwa ry’aba bantu ndetse yongeraho ko bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati : " Barashinjwa gukora inama zitemewe n’amategeko bagamije guhungabanya umutekano. Barimo bategura umugambi wo kwihuriza hamwe ngo bakore ibyaha."

Nkurikiye yakomeje asobanura ko aba bantu bafashwe bashyikirijwe urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi (SNR) kugira ngo babazwe ibyo bashinjwa.

Mu bantu icumi batawe muri yombi harimo n’umunyamakuru Salvator Nahimana ukorera Radiyo Maria.

Iri tabwa muri yombi ry’aba bantu ribaye mu gihe umuryango w’Abibumbye ( ONU) ishami riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu rimaze iminsi ritoye komisiyo ishinzwe kujya gukora iperereza ryigenga ku byaha bibera mu gihugu cy’u Burundi, icyemezo cyitakiriwe neza na Leta y’u Burundi kuko yakomeje gukumira uyu mwanzuro ndetse leta ishyiraho itsinda ry’Abarundi ryagiye rihura n’imiryango itandukanye muri Afurika mu rwego rwo gutegura ibiganiro mbwirwaruhame bitandukanye hagamijwe gukumira iyi komisiyo.

Mu mujyi wa Bujumbura kandi hakomeje kuba imyigaragambyo yamagana iki cyemezo cya ONU n’ubwo abatavuga rumwe na Leta y’iki gihugu kimwe n’indi miryango itegamiye kuri leta ikomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku byaha bikomeje kubera mu gihugu cy’u Burundi.

IBITEKEREZO

  • Emmanuel Yanditse:

    Vakunterahamwe Sha mwabarundimwe mwabonye iboromubika batera umwaku ntahobajya ngo hagire amahoro

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza