Kwamamaza

UBUTABERA

Burundi: Aboherejwe na Loni gukora iperereza bangiwe kwinjira mu gihugu

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Burundi: Aboherejwe na Loni gukora iperereza bangiwe kwinjira mu gihugu

Muri nzeli iri itsinda ryasohoye raporo ivuga ku ihohoterwa mu Burundi
Leta y’u Burundi yatangaje ko itazaha uruhushya rwo kwinjira mu gihugu abantu batatu boherejwe na LONI gukora iperereza nyuma y’uko ishami ry’uyu muryango riharanira uburenganzira bwa muntu rishinje guverinoma y’iki gihugu kutubahiriza amahame agenga uburenganzira bwa muntu.

Aba bashinzwe gukora iperereza bashyize hanze raporo ivuga ko mu mezi ashize abantu benshi bakorewe iyicarubozo, bagafatwa ku ngufu ndetse abandi bakanyerezwa bazira politiki y’iki gihugu.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’iminsi mike u Burundi butangaje ko bufite umugambi wo kuva muri ICC(International Criminal Court).

Amakuru dukesha BBC aravuga ko ibaruwa isinyweho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Aime Nyamitwe ivuga ko Pablo de Greiff wo muri Colombia, Christof Heyns wo muri Afurika y’Epfo na Maya Sahli-Fadel wo muri Algeria batazigera bemererwa kwinjira mu gihugu cy’u Burundi.

Iperereza ryakozwe rikanashyirwa muri raporo ya LONI rigaragaza ko muri iki gihugu hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu hashingiwe ku byaha bihabera byibasira inyoko muntu bikorwa na guverinoma y’u Burundi na bamwe mu baturage bakorana bya hafi na leta.

Umuvugizi wa Loni Stephane Dujarric, kuri uyu wa mbere i New York yasabye ko u Burundi bugomba gukomeza gukorana bya hafi n’aba bashinzwe gukora iperereza.

Yagize ati : « Birakwiye ko u Burundi n’ibindi bihugu byita ku ngamba z’ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse harimo no gukorana bya hafi n’iri tsinda rihagarariye uyu muryango. »

Gutegura kuva muri ICC k’u Burundi byaje nyuma y’amezi 6 urukiko rw’i Haye mu Buhorandi rutangaje ko rugiye gukora iperereza ku ihohoterwa ribera muri iki gihugu.

U Burundi bwatangiye kujya mu mvururu za politiki guhera muri Mata 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangiraga kwiyamamariza kuyobora manda ya 3. Kuva icyo gihe abaturage barenga 500 bamaze gupfira muri izi mvururu ndetse n’abandi 270.000 bahunze igihugu.

IBITEKEREZO

  • Kkk Yanditse:

    okok

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza