Kwamamaza

UBUTABERA

Botswana: Yatawe muri yombi nyuma yo gukora ifoto ya Perezida Khama yambaye ubusa

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Botswana: Yatawe muri yombi nyuma yo gukora ifoto ya Perezida Khama yambaye ubusa

Perezida wa Botswana Lieutenant-General Seretse Khama Ian Khama

Umugabo w’imyaka 36 akaba n’umutekinisiye wa za mudasobwa yatawe muri yombi aho yari muri Gaborone, umujyi mukuru w’igihugu cya Botswana, kuri ubu akaba afunzwe by’agateganyo akurikiranyweho icyaha cyo guhindura ifoto ya Perezida w’iki gihugu akamwambika ubusa.

Amakuru dukesha The citizen avuga ko Polisi ya Bostwana yataye muri yombi uyu mugabo wakoze ifoto ya Perezida Seretse Khama Ian Khama mu buryo bwa (Photoshop) yambaye ubusa, iyi foto ikaba yarasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi w’igipolisi cya Bostwana, AC Boseja yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 36 yatawe muri yombi mu majyaruguru y’umujyi wa Maun muri Botswana ku wa Gatanu w\icyumweru gishize.Uyu mugabo yahise ajyanwa i Gaborone.

Boseja yavuze ko ukekwaho ibi byaha ari umutekinisiye mu kigo gishinzwe kwita ku mazi cya WUT, akaba azagezwa imbere y’ubushinjacyaha kugira ngo aryozwe ibyaha aregwa.

Raporo yakozwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Maun nyuma y’uko uyu mugabo atawe muri yombi,ivuga ko inzego z’umutekano zahise zihutira kujya aho uyu mugabo yari atuye kugira ngo zifatire za mudasobwa n’ibindi bikoresho bakekaga ko byaba bikoreshwa mu guhindura amasura y’abantu.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko bibabajwe n’iki gikorwa cyakozwe n’uyu mugabo ndetse bikagifata nk’uburyo bwo gutuka no kwibasira ku rwego rwo hejuru umukuru w’iki gihugu

Ifoto yakozwe igaragaza ubwambure bwa Perezida Khama ahagaze imbere y’inteko nshingamategeko y’iki gihugu habaye isabukuru ngarukamwaka y’imyaka 50 iki gihugu kimaze cyigenga.

Iyi foto yateje impaka mu gihugu aho bamwe bavugaga ko ibi bigaragaza ubwisanzure bwo kuvuga ndetse no kugira uruvugiro muri politiki y’iki gihugu, abandi bakavuga ko ari ubupfura buke.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza