Bishop Sibomana afunguwe n’urukiko rukuru

1

Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi w’itorero rya ADEPR urukiko rukuru rutegetse ko afungurwa nkumbamvu z’uburwayi bwa diabeti n’umuvuduko wukabije w’amaraso

Bishop Sibomana yarakurikiranyweho we na bagenzi be kunyereza umutungu w’itorera ADEPR bayoboraga ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200. Bishop Sibomana yaje gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko aburana ibyo ashinjwa mu mizi.

Tariki ya 19 Nzeli ariko Bishop yari yajuririrye iki cyemezo asaba ko afungurwa akajya kwivuza . icyo gihe we n’umwunganizi we Abayo Jean Claude, beretse umucamanza ibyangombwa bya muganga bigaragaza ko uregwa arwaye indwara y’igisukari cyangwa se diyabete ndetse ko afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertention).

Bishop Sibomana yari yatakambiye umucamanza amusaba ko yategeka ko afungurwa akajya kwivuza kuko atatoroka ubutabera ngo kuko ari inyangamugayo ndetse ko n’igihugu cyari cyamwizeye kikamuha inshingano zirimo no kuba komiseri muri komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside.

Kuri uyu wa 22 Nzeli 2017 nibwo umucamanza mu rukiko rukuru ategeko ko Bishop Sibomana afungurwa akajya kwivuza agakurikiranwa ari hanze.

Iki cyemezo giherutse no gufatwa kuri Bishop Rwagasana wahoze ari umuvugizi wa ADEPR wungiri nawe waregwaga muri uru rubanza nawe afungurwa ngo ajye kwivuza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo