Bishop Rwagasana n’abandi bayobozi ba ADEPR bagejejwe mu rukiko

1

Bishop Tom Rwagasana

Bishop Tom Rwagasana, Umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR na bagenzi be bane bari abayobozi mu Itorero ADEPR, kuri uyu wa Mbere bagejwe imbere y’urukiko ngo bisobanure kubyo baregwa.

Tom Rwagasana, Gasana Valens, Muteyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Straton bafashwe mu ntangiriro za Gicurasi bashinjwa gukoresha nabi no kunyereza umutungo w’Itorero ADEPR.

Imbere y’urukiko, Tom Rwagasana yahakanye ibyaha aregwa byo kunyereza umutungo, ngo kuko mubyo yari ashinzwe gukurikirana uko umutungo wakoreshejewe bitari irimo.

Imbere y’umucamanaza Rwagasana yavuze ko nta mutungo wigeze unyerezwa mu Itorero yari abereye umuyobozi, dore ko ngo amagenzura yakozwe n’abashinzwe kugenzura umutungo imbere mu Itorero ndetse n’ababa baturutse hanze, bose berekanaga ko nta nyerezwa cyangwa ikoreshwa nabi ry’umutungo ryabayeho.

Ikinyamakuru Umuseke cyatangaje ko mu rukiko kuri uyu wa Mbere, Umushinjacyaha yagaragaje ko hari sheki zitandukanye Rwagasana yagiye asinya, bigaragara ko hari ibikoresho bigiye kugurwa ngo hubakwa hotel ya ADEPR iri ku Gisozi, nyamara ngo sheki zamara kwishyurwa, ku itegeko rya Rwagasana uwishyuwe agasabwa gusubiza amwe muyo yishyuwe.

Itorero ADEPR ngo ryafashe ideni rya miliyari zisaga 32 zo kubaka Hotel Dove, biteganyijwe ko azishyurwa mu myaka 10, icyakora ngo abayobozi b’Itorero bahise birara mu bakirisito ngo hashakwe ayo mafaranga yo kwishyura, haboneka asaga miliyari eshatu , aho kwishyurwa ajya mu mifuka y’aba bayobozi.

Itorero ADEPR ryakunze kuvugwamo umwuka mubi, bamwe mu bayoboke baryo bashinja abayobozi gukoresha nabi umutungo w’itorero mu nyungu zabo bwite.

Byaje gutuma hazamo ibice mu itorero, bamwe bashinga icyo bise ’Komisiyo Nzahuratorero’ igamije kumvikanisha ijwi ry’abakirisito batishimiye uko Itorero ryabo riyibowe.Iyo Komisiyo yasabaga ko habaho ibiganiro ibibazo biri mu itorero birimo n’ikoreshwa nabi ry’umutungo bigakemurwa, gusa ubuyobozi bukuru bw’iryo torero bwagiye butangaza ko abo ari abakirisito bashaka kugandisha abandi.

Inkuru bijyanye:Bishop Tom RWAGASANA, Umuvugizi wungirije wa ADEPR yatawe muri yombi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Andika Igitekerezo Hano mwihangane niba murengana iyo mwizera izabarenganura gusa akebo kajya iwamugarura obadiya 15 uko wagenje Niko uzagenzwa ibyo wakoze bizakugarukira

Tanga Igitekerezo